00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boris Johnson yasabye u Bwongereza gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 September 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2019 kugeza mu 2022 yasabye Minisitiri w’Intebe uriho ubu, Keir Starmer, gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda mu kurengera ubuzima bwabo.

Iyi gahunda yashingiraga ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no mu mu iterambere ry’ubukungu, yashyizweho umukono na guverinoma yayoborwaga na Boris n’iy’u Rwanda muri Mata 2022.

Bitewe n’inzitizi zagaragajwe n’inkiko zo mu Bwongereza, guverinoma z’ibihugu byombi zavuguruye aya masezerano mu Ukuboza 2023. Icyo gihe hari icyizere ko abimukira batangira koherezwa i Kigali vuba.

Kuva ubwo aya masezerano yasinywaga bwa mbere no mu gihe yavuguruwe, ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) riyobowe na Starmer ryarwanyaga iyi gahunda, rigaragaza ko idashobora gukumira abimukira binjira mu Bwongereza.

Iyi gahunda yahagaritswe na Stamer ubwo yabaga Minisitiri w’Intebe muri Nyakanga 2024, nyuma y’aho ishyaka rye ribonye ubwiganze busesuye mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Stamer yateguje ko azashyiraho urwego rugizwe n’abarimo inzobere mu mutekano no mu butasi, bazifatanya n’izindi nzego zikorera ku mipaka kugira ngo zikumire abimukira bagerageza kwinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto.

Abasesengura ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu muyoboro utandukanya iki gihugu n’u Bufaransa, bemeza ko kuva Sunak yaba Minisitiri w’Intebe, abinjira biyongereye cyane bitewe ahanini n’uko bari bafite icyizere cy’uko batazoherezwa mu kindi gihugu.

Mu cyumweru gishize, abimukira barenga 2000 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto. Aba barimo abarenga 600 bari mu bwato 10 binjiye tariki ya 28 Kanama. Hari abandi 351 binjiye tariki ya 2 Nzeri, bari mu bwato butandatu, nk’uko BBC ibyemeza.

Uko abimukira benshi bajya mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto, ni ko ibyago byo kuba bakora impanuka byiyongera. Urugero rwa hafi ni iyahitanye 12 tariki ya 3 Nzeri 2024, barimo abana batandatu n’umugore utwite.

Boris yagaragaje ko impfu nk’iz’abana barohamye ubwo ubu bwato bwari butwaye abagera 70 bari barenze ubushobozi bwabwo zatewe n’uko guverinoma ya Stamer yakuyeho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Yagize ati “Ntewe ubwoba n’uko tutazi amazina yabo, icyo ni ikibazo rusange abantu bahuje. Ntabwo tuzi inkuru zabo cyangwa se aho baturutse. Icyo tuzi ni uko ari batandatu bapfuye bari mu bwato cyangwa barindwi mbariyemo n’umwana umubyeyi yari atwite.”

Boris yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ari yo yonyine ishobora kurinda ubuzima bwabo, asaba Starmer kuyisubizaho, cyangwa se agashinjwa impfu z’abana bapfira mu nyanja.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo Stamer asubizeho gahunda y’u Rwanda cyangwa se ashinjwe uruhare mu mpfu z’abana bapfira mu nyanja.”

Kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 2 Nzeri 2024, abimukira 21.403 bari bamaze kwinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto. Mu mwaka wa 2023 wose, abinjiye muri iki gihugu bari 29.437.

Starmer yahagaritse iyi gahunda, asobanura ko idakumira abimukira
Abimukira binjira mu Bwongereza bariyongereye cyane kuva Starmer yaba Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .