Mu gihembwe cya Kane cya 2024, ibiciro ku masoko byari byazamutseho 5,2% bivuye kuri 4,1% mu gihembwe nk’icyo cya 2023. Muri Mutarama, umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari kuri 7,4%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yasobanuye ko byitezwe ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko uzaba uri ku gipimo kiri hafi ya 6,5% mu 2025 na 4,1% mu 2026.
Ati “Ibi tubivuga dushingiye ku iteganyamibare tubona mu gihe kiri imbere, twizera ko ubuhinzi buzagenda neza nta kibazo tuzagira cy’amapfa, twizera ko ibibazo tubona mu karere no ku Isi by’intambara bitazagira ingaruka zidasanzwe ku bukungu bwacu, twiteze ko nta kibazo gihari ku muvuduko w’ibiciro ku masoko muri uyu mwaka n’umwaka utaha.”
Yakomeje agira ati “Kubera iyo mpamvu twasanze nta mpamvu yo guhindura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu kuko uko rungana, 6,5%, biradufasha kuguma muri cya cyiciro cya hagati ya 2% na 8% by’umuvuduko w’ibiciro ku masoko.”
Umuvuduko w’ibiciro ku masoko ku rwego rw’Isi wari kuri 5,7% mu mwaka ushize wa 2024, ndetse byitezwe ko uzaba uri kuri 4,2% mu 2025 na 3,5% mu 2026.
BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje guhagarara neza aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu bihembwe bitatu bishize, umuvuduko wabwo wari ku 9,2%.
Rwangombwa yavuze ko mu gihembwe cya kane “tubona ubukungu bwarateye imbere neza”.
Ati “Ubukungu buzatera imbere kurusha uko byari byitezwe”.
Ku bijyanye n’icyuho cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, mu gihembwe cya kane cya 2024, icyo cyuho cyaragabanutse kuko byiyongereye ku gipimo cya 15,8% ugereranyije na 3,3% by’ibyatumijwe hanze.
Ati “Byatumye icyuho kigabanukaho 3,7% nubwo mu mwaka wose icyuho cyazamutseho 5,2%. Byagize ingaruka ku isoko ry’ivunjisha aho tubona ifaranga ry’u Rwanda ryarataye agaciro ku kigero cya 9,42%. Ibi ugereranyije n’umwaka wa 2023, ryari ryataje agaciro cyane kuri 18,05%.”
“Icyiza ni uko tubona ibibazo twari twatewe n’amapfa yo mu 2022/23 bigatuma ibiribwa dutumiza mu mahanga bizamuka, umwaka ushize ibyo bibazo byaragabanutse ndetse tubona ko muri uyu mwaka ikibazo cyo guta agaciro kw’ifaranga kizagenda cyoroha kugeza mu gihe tubona ko mu myaka nk’itatu iri imbere tuzaba twasubiye kuri hafi 5% kuri buri mwaka.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Thierry Kalisa, yavuze byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo kirenze 8,3% cyari cyatangajwe ku buryo iyo mibare yazamuka kurushaho.
Imibare yatangajwe mu Ugushyingo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7% mu 2025 na 7% mu 2026.
BNR yavuze ko nyuma y’aho Guverinoma itangaje impinduka mu misoro imwe n’imwe, “nta misoro minini twabonye yatera ibibazo byatuma habaho umuvuduko w’ibiciro” urenze igipimo cyemejwe.



Amafoto: Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!