BNR yagaragaje inyungu yitezwe ku kigega kigiye gufasha ibigo guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Kamena 2020 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, yagaragaje ko Ikigega cyashyiriweho abacuruzi mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus, kizatanga amafaranga ahendutse ku bikorera, ariko atari ayo kwishyura inguzanyo zisanzwe ahubwo ayo gutuma ibikorwa bisubira ku murongo.

Iki kigega cyiswe COVID-19 Economic Recovery Fund ni imwe mu ngamba Guverinoma yashyizeho mu gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka byagizweho n’icyorezo cya COVIDー19. Ni ikigega cyatangiranye miliyari 101 Frw, ariko intego ni uko cyagera muri miliyari 200 Frw.

Ibigo bitandukanye byahuye n’ingaruka zikomeye zirimo ibihombo byatejwe n’igihe ibikorwa by’ubucuruzi byamaze bifunze mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ndetse n’ubwo ibikorwa birimo gufungurwa gahoro gahoro, ubucuruzi bwarahungabanye muri rusange bitewe n’ubukungu butifashe neza.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ari nayo icunga iki kigega, John Rwangombwa, yavuze ko abagenerwabikorwa bacyo bagomba kuba bagaragaza ko urwunguko rwabo rwagabanutseho 50% ugereranyije n’urwabonetse mu mezi atanu ashize.

Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda irimo kugerageza gukora ibishoboka byose bijyanye n’ibi bihe, hifashishijwe ubushobozi buhari.”

Muri miliyari 100 Frw zatangiranye n’iki kigega, byitezwe ko 50 ku ijana azajya mu gufasha urwego rw’amahoteli, nka rumwe mu nzego zahungabanyijwe cyane n’ibi bihe kandi n’ubundi rwari rusanzwe rutorohewe.

Rwangombwa yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukora ibishoboka byose mu bushobozi ifte, ngo ifashe uru rwego, ari na rumwe mu zikomeye mu iterambere ry’igihe kirekire ry’igihugu. Inguzanyo uru rwego rwari rufite mu mabanki ni miliyari 137 Frw.”

Uru rwego ruri mu zahagaritse abakozi benshi cyane, ariko Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeza isubukurwa ry’ubukerarugendo ndetse amahoteli yemererwa kwakira inama, ibikorwa bizunganira izahuka ry’uru rwego.

Buri kigo kizaba cyemerewe gufata iyi nguzanyo inshuro imwe, nubwo cyaba gikorana n’amabanki atandukanye.

Mu gutanga iyo nguzanyo, Rwangombwa yavuze ko amabanki ari abafatanyabikorwa, ku buryo ayo mafaranga adakwiye kubonwa nk’azaba ahendukiye amabanki, ahubwo azaba ahendukiye abazayaguza.

Mu bindi bizaba bikenewe kugira ngo umuntu ahabwe iyo nguzanyo, hazaba harimo kugaragaza ko inyungu yagabanutse 50% mu mezi atanu ashize, ko niba wari ufite inguzanyo muri banki wayishyuraga neza; kuba ikigo gisanzwe cyishyura imisoro n’ibindi birimo kuba ikigo kibonye amafaranga, nibura cyagumana 75% by’abakozi.

Rwangombwa yakomeje ati “Gusaba izi nguzanyo bizaba ari nko gusaba inguzanyo zisanzwe, kuko banki izafata inshingano zo gusesengura inguzanyo. Banki zizajya zisesengura iyo nguzanyo nk’uko zasesengura inguzanyo zisanzwe.”

“Rimwe mu mabwiriza y’iyi nguzanyo ni uko idashobora kwifashishwa mu kwishyura indi nguzanyo isanzwe, ni inguzanyo igomba gukoreshwa gusa nk’igishoro cyo kuzahura ibikorwa.”

Rwangombwa avuga ko umusaruro wacyo uzagaragaraira mu kubona “ibigo byagizweho ingaruka byongera gusubukura ibikorwa, bikagumana abakozi ndetse bigahanga imirimo mishya, bikongera urwunguko ndetse byose bikagira uruhare mu kongera imisoro itangwa.”

Komiseri mu Kigo cy’Imisoro n’amahoro, ushinzwe Imisoro y’Imbere mu gihugu, Kayigi Aimable, aheruka kubwira itangazamakuru ko ibibazo n’ingamba bijyanye na Coronavirus bizagabanya ingano y’umusoro winjiraga mu gihugu uhereye hagati ya Werurwe ubwo u Rwanda rwafungaga ibikorwa kugeza muri uku kwezi kwa Gicurasi ubwo bimwe muri byo bitangiye gufungurwa.

Yakomeje ati “Mu mibare twari dufite, twabonaga ingaruka bishobora kuzagira ku mafaranga leta yinjizaga, bishobora kugera nko kuri miliyari nka 234 Frw ku bijyanye n’umusoro.”

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .