Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Blinken azagera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kanama. Ntabwo amatariki aratangazwa ariko bivugwa ko urwo rugendo rushobora kuzaba mu byumweru bibiri bya mbere by’uko kwezi.
Bivugwa ko azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko hashize iminsi inzego za Amerika zo mu Rwanda zirimbanyije imyiteguro ijyanye n’uru ruzinduko.
Ntabwo twabashije kumenya ibizaba bigenza Blinken mu Rwanda no muri RDC, gusa hari amakuru avuga ko bifitanye isano n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi utewe n’intambara y’umutwe wa M23.
Mu biganiro azagirana n’abayobozi ba RDC harimo n’ibifitanye isano n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha cyo kimwe n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda gikungahayeho.
Ni urugendo Blinken akoreye mu Rwanda mu gihe Amerika nta Ambasaderi igira i Kigali uhereye muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Peter H. Vrooman yoherezwaga guhagararira igihugu cye muri Mozambique.
Kuva ubwo Ambasade ya Amerika i Kigali iyoborwa na Deborah MacLean
nka Chargé d’Affaires.
U Rwanda na Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza, gusa bamwe mu bagize inzego za Amerika bamaze igihe botsa igitutu u Rwanda kubera ifungwa rya Paul Rusesabagina.
Hari nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano rushinjwa ko rwashimuse Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utifashe neza, ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Umuvugizi wa Amerika, Ned Price, yabwiye abanyamakuru ko inzira y’ibiganiro ariyo ikwiriye kwimakazwa.
Ati “Twarabivuze mbere, ko duhangayikishijwe n’umwuka mubi uri kuzamuka hagati y’u Rwanda na RDC.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho nko mu 2021 zateye inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 141$. Aya mafaranga ntarimo ibikoresho Amerika yahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19 harimo inkingo zirenga miliyoni eshatu.
Mu 2016, Amerika yateye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 268$. Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 56$ agenewe ibikorwa byo kurwanya Sida, miliyoni 41$ agenewe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, miliyoni 38$ yari agenewe ibikorwa byo kurwanya amakimbirane, kwimakaza amahoro n’umutekano na miliyoni 34$ zari zigenewe uburezi bw’ibanze.
Andi ni miliyoni 23$ yari agenewe ubuvuzi bw’ibanze.
Umubare munini w’amafaranga Amerika iha u Rwanda anyura muri USAID.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!