BK yatangije uburyo bwo gusobanurira abakiliya bayo uko serivise z’ikoranabuhanga zayo zikora

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali, yatangije uburyo buzafasha abakiliya bayo gusobanukirwa no gukoresha serivise z’ikoranabuhanga itanga maze bakarushaho koroherwa no kugera kuri serivise za banki.

Ni uburyo bwitwa ‘Digital Experience Booth’, bwatangijwe n’ubundi mu gihe BK iri mu cyumweru cyahariwe abakiliya bayo, ‘Customer Service Week’, kizakoreshwa nk’umwanya wo kubashimira no kumva ibyifuzo byabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko serivisi ya ‘Digital Experience Booth’ igamije gufasha no kwigisha abakiliya babo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga bityo bakabasha gukomeza ibikorwa byabo kandi na serivise bashaka bakazibona bitabagoye.

Dr Karusisi yagize ati “Twashyizeho Digital Experience Booth, uburyo tuzajya twereka abakiliya bacu ukuntu bakoresha serivise za banki batagombye kuza muri Banki, ahubwo bagakoresha telefoni zabo ngendanwa na mudasobwa”.

Yakomeje asobanura ko bamwe mu bakiliya baba bafite ibikoresho n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka serivise za banki, ariko batabikoresha kuko “usanga nta muntu wabasobanuriye uko bikora bigatuma bitinya”.

Ati “Umuntu azajya atugana tumwigishe, ku buryo azajya agenda azi uko ibyuma by’ikoranabuhanga bikoreshwa adatinya kujya kuri mudasobwa cyangwa kuri telefoni ye ngo akoreshe serivisi za banki”.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, imibare y’abakoresha ikoranabuhanga mu gushaka serivise z’imari yariyongereye, bitewe n’uko abantu basabwa gukoresha ikoranabuhanga igihe bakeneye serivise za banki.

BK irateganya ko gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga abakiliya bayo izakomeza, ndetse ikazagezwa no mu yandi mashami y’iyi banki harimo n’ayo mu byaro, mu rwego rwo korohereza abantu bose bafite uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bashaka serivise za banki.

Agaruka ku bikorwa bateganya muri iki cyumweru cyo kwishimira abakiliya babo, Dr Karusisi yavuze ko Banki ya Kigali izabaha umwanya, ikumva icyo batekereza kuri serivise bahabwa ndetse n’icyo bifuza.

Yagize ati “Tuzakoresha iki cyumweru mu gutega amatwi abakiliya bacu, kumva uko babona serivise tubaha, kumva ibyo bifuza ko twahindura, muri make, iki ni icyumweru cyo kurushaho kwihuza n’abakiliya bacu binyuze mu miyoboro yacu irimo n’amashami dufite hirya no hino”.

Jean de Dieu Dusabumukiza, umukiliya wa BK kuva muri 2006, yabwiye IGIHE ko gukorana na BK byahinduye ubucuruzi bwe, bigatuma ubu ari cyo kigo cy’imari cyonyine akorana na cyo kuko cyamunyuze.

Ati “BK yaranyuze, iyo nkeneye amafaranga yihutirwa barayampa kandi vuba, no mu gihe cya Covid-19, nk’abantu bafite umwenda, badusoneye amezi atatu, ubundi arangiye badukorera ubundi buryo bwo kwishyura, dutangira kwishyura neza”.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, abakiliya ba BK bashobora kubitsa, kubikuza, kohererezanya amafaranga ndetse n’izindi serivise nyinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yatangije uburyo bwa Digital Experience Booth buzafasha abakiliya gusobanukirwa serivise z'ikoranabuhanga za BK
Aha ni ho abakiliya bazajya basobanurirwa serivise z'ikoranabuhanga za BK
BK irateganya gukwirakwiza ubu buryo mu mashami yayo yose
Ibikoresho bizigishirizwaho byamaze gutegurwa
BK irashaka gufasha abakiliya bayo kubona serivise z'imari bitabaye ngombwa ko bajya kuri banki
Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba BK

Amafoto: Darcy Jean Igirubuntu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .