Iki cyiciro cya gatatu kirimo abanyeshuri 26, batoranyijwe mu barenga 2500 bari babisabye baka bagiye guhabwa amahugurwa y’amezi atatu.
Baba baturutse muri Kaminuza zitandukanye zirimo Kaminuza y’u Rwanda, iya Kigali, iy’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), African Leadership University n’izindi.
Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abakozi muri Banki ya Kigali, Joseph Gondwe yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ari uko bashaka kwinjiza abakiri bato mu mwuga, ariko bakibanda ku bafite ubushake n’imbaraga zo guhindura ibintu no kuzana udushya mu rwego rw’Imari.
Ati "Ni uburyo bwiza kuri twe bwo gushaka abantu bafite impano b’abakozi beza b’ejo hazaza n’abayobozi b’iki gihugu. Twizera neza ko iyo uvuye muri Kaminuza uba ufite ubumenyi bw’ibanze gusa igikenewe ni ukurushaho kubwongera aho rero ni ho iyi gahunda iziramo.”
Yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gufasha abakiri bato bafite umuhate wo kumenya ibijyanye n’imari n’imikorere y’amabanki no kubategura kuvamo abayobozi beza muri urwo rwego rw’imari.
Ati “Inshingano zacu ni ukugira ngo twongere imbaraga mu gukoresha ubushobozi bwanyu mushaka kugera ku bo mwifuza kuba bo, ikintu gishimishije ni uko turi kubaka ikiragano gishya cy’abayobozi bacu birenze kuba ari aba banki ya Kigali gusa.”
Iyo bajya kubahitamo babanyuza mu byiciro bitandukanye bishingira ku bumenyi, ubuhanga n’imyitwarire bafite, nyuma bagakora ikizamini cyo kuvuga ku buryo baba bizewe ko bazatanga umusaruro usabwa basoje amasomo.
Abagira amanota menshi kurusha abandi Banki ya Kigali ibaha akazi mu byiciro bitandukanye, mu gukomeza inshingano iyi banki yihaye yo guteza abayigana imbere nta rwego rusigaye.
Larissa Nyiribambe uri mu batoranyijwe kwiga muri iki cyiciro yagaragaje ko ari amahirwe akomeye kuri we kandi ko yizeye kunguka byinshi bizamufasha.
Ati “Nizeye ko iyi ari intangiriro y’umwuga wanjye muri banki kuko mu byo batubwiye tuziga harimo ibijyanye n’urwego rw’imari, ngo tube twashobora gufata ibyemezo cyangwa dukore akazi kacu ka buri munsi nk’uko bigomba.”
Mucyo Emmanuel na we yagaragaje ko nubwo yize amasomo anyuranye n’ibijyanye n’imari n’amabanki yiteguye kuvoma ubumenyi bujyanye nabyo muri ayo mahugurwa bagiye guhabwa.
Biteganyijwe ko hatangwa amasomo arimo ibijyanye no guhangana n’ibihombo, umutekano mu by’ikoranabuhanga, gucunga umutungo, iyamamazabikorwa, kwita ku mishinga mito n’iciriritse n’andi masomo azatuma bafasha banki n’igihugu gutera imbere.
Muri Kanama 2022 ni bwo Banki ya Kigali yafunguye ku mugaragaro BK Academy ifasha mu gutanga amahugurwa ku bumenyi bw’ibikorerwa muri banki buhabwa abakozi ba BK n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!