00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yasobanuye ikibazo cyabaye kuri serivisi zayo kuva mu minsi ibiri ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yasobanuye ko mu minsi ibiri ishize yagize ibibazo tekiniki byagize ingaruka kuri serivisi iha abakiliya, yizeza ko ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo zisubire ku murongo nk’uko bisanzwe.

Ni itangazo ryagiye ahabona kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’iminsi mike abakiliya bagaragaza ko hari serivisi za Banki ya Kigali batarimo kubasha gukoresha kubera ibibazo by’ikoranabuhanga.

Banki ya Kigali yatangaje ko byatewe n’ikibazo cyabaye ahakusanyirizwa amakuru, bityo bigira ingaruka ku bikoresho byifashishwaga kimwe na serivisi iyi banki itanga.

Yakomeje iti “Nubwo twashoboye kongera gukoresha ikoranabuhanga rya banki, zimwe muri serivisi n’imiyoboro bya banki ntibirashobora kongera gukoreshwa kuko hagambiriwe kubanza gukemura mu buryo burambye ibibazo bihari.”

"Kwangirika kw’ibikoresho bimwe ba bimwe kwakereje kwihutisha gahunda yo gusubiza serivisi ku murongo. Intego yacu yari ukureba niba abakiliya bashobora gukoresha konti zabo, kandi twabigezeho twifashishije ahagenewe kwimukira mu gihe cy’amage, ngo tubone serivisi z’ibanze abakiliya bakoresha. Ubu amashami yacu, intumwa zitanga serivisi za banki, ATM na POS birakora."

BK yijeje ko abakozi bayo bakomeje gukorana umurava kugira ngo yongere kunoza serivisi zayo, ku buryo zisubira ku murongo mu gihe gito gishoboka.

Yatangaje ko serivisi yo gufasha abakiliya kuri 4455 ikomeje kugira ngo banki isubize ibibazo abakiliya baba bafite, kandi ko ikomeza gutangaza amakuru agezweho.

Yakomeje iti “Tubiseguyeho ku mbogamizi mukomeje guhura nazo kandi tuboneyeho kubashimira ubufatanye n’icyizere mukomeje kutugaragariza.”

Banki ya Kigali yashinzwe ku wa 22 Ukuboza 1966. Yakomeje kugenda yaguka, ku buryo mu 2017 yahindutse BK Group PLC, ikigo kibumbye ibindi birimo Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital.

Imibare yo ku wa 30 Kamena 2020 igaragaza ko Banki ya Kigali ari yo ya mbere nini mu Rwanda, aho yihariye 30.3% by’isoko. Ifite amashami 68, ibyuma 94 bya ATM, abacuruza serivisi zayo (agents) 1,951, byose hamwe biha serivisi abakiliya ku giti cyabo basaga ibihumbi 352 n’ibigo hafi ibihumbi 37.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .