BK yahaye abamotari litiro 5000 za lisansi mu bukangurambaga #FuelMyMoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yatanze litiro 5000 za lisansi mu bukangurambaga bwiswe #FuelMyMoto, bugamije kunganira abamotari bari bamaze igihe badakora, kugira ngo babashe gukomeza umurimo wabo bijyanye n’amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’ikigo Vivo Energy kibarizwamo Engen Rwanda, aho ku ikubitiro nacyo cyatanzemo litiro 5000 zizagabanywa abamotari igihumbi bo hirya no hino mu gihugu, ariko uko ubufasha buzakomeza kuboneka buturutse ku bantu n’inzego zitandukanye, bukazagera ku bamotari benshi.

Umuyobozi wa Vivo Energy mu Rwanda, Sarah Doukouré, yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo gusanga abamotari bari mu bagizweho ingaruka zikomeye n’ingamba zafashwe mu kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Byaturutse mu gutekereza uburyo twagera ku bamotari bamaze amezi atatu muri guma mu rugo batajya ahantu na hamwe kandi tuzi ko babasha kubaho igihe bagiye. Ubwo twatekerezaga iyi gahunda twibazaga uburyo dushobora kubafasha mu buryo bubakora ku mutima kandi bubafasha kugaruka mu muhanda vuba bishoboka.”

Doukouré avuga ko lisansi izatangwa bahereye ku bamotari bagezweho n’ingaruka cyane kurusha abandi, ibintu bazafashwamo n’Impuzamakoperative y’abamotari mu Rwanda, Ferwacotamo.

Mu buryo birimo gukorwa, nk’ikigo cyiyemeje kugira icyo gitanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nacyo gisaba ibindi gutanga umusanzu wabyo. Ubwo BK yari imaze gutanga litiro 5000, yasabye Cogebanque, Ecobank na I&M Bank Rwanda Plc kugira umusanzu zitanga muri ubu bukangurambaga.

Umwe mu bamotari bahawe lisansi na Engen, Ndatimana Aimable, yashimye iki gikorwa avuga ko kigiye gufasha benshi bari bafite ikibazo cyo kubona lisansi mu minsi ya mbere y’isubukurwa ry’akazi kabo.

Yagize ati “Hari benshi bagarutse mu muhanda na lisansi ntayo bafite ari ukuguza kandi urabona ko n’akazi katagendaga neza hafi ya bose nta wari ufite lisansi yo gukoresha.”

“Birumvikana lisansi ni nk’isuka ku muhinzi, uwugiyemo udafite isuka sinzi icyo waba ugiye gukora ariko kuba bagiye kuduha lisansi ni igishoro gifatika ubundi tukajya mu muhanda tugakora kandi ndumva bizagenda neza.”

Aya marangamutima Ndatimana ayasangiye na mugenzi we Harerimana bahuje umwuga wo gutwara abantu kuri moto.

Yagize ati “Guma mu rugo yari yaraduhungabanyije bikomeye cyane kubera ko nta ngendo zari zemewe, nta kazi umuntu yakoraga byari urugamba rudukomereye cyane.”

Ku bifuza gutanga inkunga yabo muri ubu bukangurambaga bashobora kubikora banyuze kuri Twitter bagakoresha #FuelMyMoto aho bashobora kwemera gutanga lisansi cyangwa amafaranga ndetse bakaba bakwishyura bakoresheje MTN Mobile Money bandika *182*8*1*222222*amafaranga#.

Abamotari basubiye mu muhanda ariko ntabwo ibintu biramera neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .