00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na Inkomoko batangije icyiciro cya gatandatu cya ‘Urumuri Initiative’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 June 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Banki ya Kigali ifatanyije n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, batangije icyiciro cya gatandatu cya ‘Urumuri Initiative’, kizahugurirwamo ba rwiyemezamirimo bari mu ikoranabuhanga.

Iki cyiciro cya gatandatu cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo 25 ibikorwa byabo bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga, aho bagiye guhabwa amahugurwa n’ubufasha buzatuma ibikorwa byabo birushaho gutera imbere.

Muri iki cyiciro kizamara amezi atanu, abitabiriye bazahabwa amahugurwa atandukanye ajyanye no gucunga imari, kumenya gukora ubucuruzi n’andi atangwa na Inkomoko.

Nyuma hazatoranywamo 10 cyangwa 15 hagendewe ku bafite ibigo bitanga icyizere ubundi bahabwe inguzanyo itagira inyungu na Banki ya Kigali. Ku rundi ruhande, iyi banki izanatanga miliyoni 25Frw zizagabanywa abatsinze.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciriritse mu BK, Mukunzi Darius, yavuze ko iyi banki yashyize imbaraga muri iyi gahunda kuko iha ubushobozi urubyiruko rukabasha kwagura ibikorwa byarwo.

Ati “Twahisemo gukomeza gufasha ibigo bito n’ibiciriritse cyane cyane ibiyobowe n’urubyiruko dufatanyije na Inkomoko kuko tubona ko bibafasha kuzamura ibikorwa byabo bigatuma abakiri bato babasha kugera ku ntego zabo.”

Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler, yavuze ko iki kigo gishyize imbere kuzamura imishinga y’urubyiruko kuko arirwo ruzatuma igihugu kirushaho gutera imbere.

Ati “Tunejejwe n’ubufatanye dukomeze kugirana na BK bufasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda, Inkomoko izakomeza gufasha ba rwiyemezamirimo kuzamura imishinga yabo ihanga udushya izafasha sosiyete yacu kubona ibisubizo by’ikoranabuhanga.”

Ku ruhande rw’abitabiriye iki cyiciro bavuze ko banejejwe no kuba BK na Inkomoko barahisemo kugira ngo bakorane kandi ko iyi gahunda bazayikuramo inyungu zizabasha kuzamura ibikorwa byabo.

Umuyobozi wa Holly Trust Ltd itunganya ibikomoka ku bihingwa, Umutibagirana Annick, yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu bizatuma ubucuruzi bwabo buzamuka.

Ati “Iyi gahunda twatangiye izatwungura ubumenyi buhagijje buzadufasha mu bikorwa byacu, tuzabasha kumenya uko dukora ubucuruzi, uko dufata neza abakiliya. Nituramuka tubonye n’aya mafaranga bizatuma ikigo cyacu kirushaho gukura.”

Ishimwe Theodore afite ikigo cyitwa Cinetie cyerekana filimi, yavuze ko biteze kubona ubumenyi buzafasha ibigo byabo kuva ku rwego rumwe bikagera ku rundi rwisumbuyeho.

Urumuri Initiative ni gahunda yatangijwe mu 2017 ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Ba rwiyemezamirimo bakurikiye amahugurwa abafasha kunoza imishinga yabo
Iki cyiciro cyatangiranye na ba rwiyemezamirimo 25
Umuyobozi wa Holly Trust Ltd itunganya ibikomoka ku bihingwa, Umutibagirana Annick, yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu bizatuma ubucuruzi bwabo buzamuka
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri BK, Mukunzi Darius, yavuze ko iyi banki yashyize imbaraga muri iyi gahunda kuko iha ubushobozi urubyiruko rukabasha kwagura ibikorwa byarwo
Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler, yavuze ko iki kigo gishyize imbere kuzamura imishinga y’urubyiruko kuko arirwo ruzatuma igihugu kirushaho gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .