BK na I&M Bank zigiye gushora arenga miliyari 12 Frw mu kuramira umurimo mu bigo bito n’ibiciriritse

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali na I&M Bank zigiye gushora miliyoni 10.7€ mu mushinga wo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bikomeze gutanga akazi, ndetse n’ababikoragamo ntibagatakaze biturutse ku ngaruka byagizweho n’iki cyorezo.

Ni amafaranga izi banki zabonye nk’inkunga binyuze mu kigega cya Banki y’u Budage y’Iterambere kizwi nka Investing for Employment (IFE),Nazo zikazayaha ibigo bito n’ibiciriritse byakomwe mu nkokora na Covid-19, kugira ngo aramire ubushobozi bwabyo bwo gusigasira akazi ku bantu batandukanye.

Izi banki zivuga ko aya amafaranga azatangwa binyuze mu kuba ibigo byagenda bisaba kuyahabwa no kuba nabo bahitamo ibyo bayaha bitewe nuko babona ko biyakeneye.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye ku wa 17 Nzeri 2020, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz yavuze ko ibikorwa nk’ibi biba bikenewe mu kuramira urwego rw’umurimo.

Yagize ati “Hashingiwe ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku mibereho n’ubukungu mu Rwanda, gufata umwanzuro ukwiye ni ingenzi mu gufasha kurinda umurimo n’ubushobozi bwo gukora ikintu runaka ndetse no mu gushyigikira ukongera kwiyubaka”

Ambasaderi Kurz yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda kubera uburyo butandukanye yagiye ishyiraho bwo kuzahura ubukungu, anavuga ko anejejwe no gukorana n’izi banki.

Uyu muhango wo gutangiza iyi gahunda wari witabiriwe kandi n’umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi n’uwa I&M Bank, Robin Bairstow.

Robin Bairstow yavuze ko ibigo bito ari ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda bityo akaba asanga aya mafaranga azabifasha gukomeza gutera imbere nk’uko byari bimeze mbere y’iki cyorezo.

Yagize ati “Ibigo bito n’ibiciriritse ni isoko yo gutera imbere, imirimo, guhanga udushya ndetse no mu kuzana impinduka mu bukungu[…]Twiteze ko abakiliya bazagira ubushobozi bwo gukomeza kwishyura kandi bagakomeza gutera imbere bemye ndetse na nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe cyashize twabonye ibigo bikura biva mu bito n’ibiciriritse bigera mu bikomeye kandi iyi nkunga nshya izatuma bikomeza gushoboka ku bakiliya bacu ko bakomeza uko gutera imbere.”

Akamaro k’aya mafaranga ku bigo bito n’ibiciriritse, Bairstow agahuriyeho na mugenzi we wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi uvuga ko gufasha ibigo bito kurenga ibi bihe bya Covid-19 bizakomeza kubifasha gutanga umusanzu wabyo kuzana impinduka mu bukungu bw’u Rwanda.

Ati" Twemera ko igihe urwego rwacu rw’ibigo bito n’ibiciriritse rufashijwe kurenga ibi bibazo, ruzakomeza kugira umwanya wihariye mu guteza imbere ubukungu bwacu, bigatanga akazi ndetse bigafasha mu mibereho ya benshi.”

Muri iyi nkunga ya IFE, Banki ya Kigali yahawe agera kuri miliyari 5.8 Frw mu gihe I&M Bank yo yahawe agera kuri miliyari 6.2 Frw. Aya yose akazakoreshwa mu kuramira imirimo ibihumbi 10 binyuze mu bigo 400 bizayahabwa mu Rwanda hose.

Umwe mu bayobozi ba IFE, Andreas Holtkotte avuga ko bishimiye gufatanya n’izi banki mu rwego rwo kuramira ibigo bito byagizweho ingaruka na Covid-19,akavuga ko bizafasha ibi bigo abona nk’ishyiga ry’inyuma mu bukungu bw’u Rwanda gukomeza gutera imbere.

Iyi gahunda yo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse byagizweho ingaruka na Covid-19 ije mu gihe ibyinshi muri byo byagiye bikomeza kugaragaza ko byahungabanyijwe bikomeye n’iki cyorezo bikaba ari imwe mu mpamvu bimwe muri byo byagiye bifata umwanzuro wo kugabanya abakozi n’imishahara.

I&M Bank na BK zigiye gushoramiliyari 12 mu bikorwa byo gufasha ibigo bito n'ibiciriritse gukomeza gutanga akazi nyuma y'ingaruka byagizweho na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .