Muri rusange, ibigo byose biri muri BK Group Plc byagize izamuka ry’inyungu muri iki gihembwe, aho nk’inyungu ya Banki ya Kigali yazamutseho 12,% muri iki gihembwe, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka ushize.
Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’ubwiyongere bw’amafaranga abitswa muri iyi banki, dore ko nk’amafaranga abitswa n’ibigo by’ubucuruzi yageze kuri miliyari 775,7 Frw. Ibi kandi byanajyanye n’izamuka ry’amafaranga abitswa n’ibigo bito n’ibiciriritse yageze kuri miliyari 443 Frw, mu gihe abitswa n’abacuruzi bato yageze kuri miliyari 233 Frw.
Amafaranga Banki ya Kigali yagurije abakiliya nayo yariyongereye, agera kuri miliyari 1.622 Frw, arimo arenga miliyari 100 Frw yatanzwe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ibikomeza kugaragaza uruhare rw’iyi banki mu iterambere ry’u Rwanda.
Amafaranga yagurijwe ibigo bito n’ibiciriritse yageze kuri miliyari 219 Frw, inyongera ya 6% ugereranyije n’igihembwe cya nyuma cya 2024.
Ibigo byashoye mu rwego rw’ubuhinzi nabyo byagurijwe miliyari 60 Frw, yatumye uru rwego rurushaho kwaguka.
Inguzanyo zihabwa abacuruzi bato n’abantu ku giti cyabo zazamutseho 8% ugereranyije n’umwaka ushize, zigera kuri miliyari 298 Frw. Izi nguzanyo zirimo izihabwa abakorera umushahara, abakeneye kwishyura amafaranga y’ishuri, gutunga inzu n’ibindi.
Amafaranga yagurijwe ibigo binini niyo agize igice kinini cy’inguzanyo zatanzwe, kuko yageze kuri miliyari 1.043 Frw. Aya mafaranga yagurijwe ibigo by’ubucuruzi bikora mu nzego zirimo ubukerarugendo, uburezi, ibikorwaremezo, ubuzima n’izindi nzego.
Ku rundi ruhande, iyi banki ikomeje urugendo ruyiganisha ku gukoresha ikoranabuhanga, aho muri iki gihembwe yashyize hanze ikoranabuhanga rya BK Quick+, rifasha abakiliya binjiza umushahara kubona inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw mu gihe kiri munsi y’amasaha 15, kandi nta ngwate itanzwe. Iyi nguzanyo itangwa binyuze muri BK App.
Hari kandi na Kataza na BK, gahunda ifasha imishinga y’abagore kubona inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 15 Frw nta ngwate. Tuza na BK nayo ishoboza abakiliya b’iyi banki kubona inguzanyo ishobora kugera ku bihumbi 500 Frw, akoreshwa mu kwishyura amafaranga y’ishuri. Iyi banki kandi itanga 100% by’inguzanyo zigenewe kubaka, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gutunga inzu zabo.
Izi nguzanyo zikubiye muri gahunda ya Bigereho na BK, igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko bishimira umusaruro bagezeho muri iki gihembwe, ati “Igihembwe cya mbere cya 2025 cyerekana intego yacu yo gushyigikira iterambere ry’u Rwanda binyuze mu gutanga inguzanyo mu nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, ibigo bito n’ibiciriritse, abantu ku giti cyabo, ibikorwaremezo n’ibindi.”
Yongeyeho ko uretse gutanga inguzanyo, iyi banki inagira uruhare mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Iyi banki ishora nibura 1% by’amafaranga yinjiza mbere yo kwishyura imisoro, mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Mu byakozwe mu gihembwe cya mbere harimo nko gutanga buruse ku banyeshuri 517, mu gihe abanyeshuri 43 basoje amasomo yabo. Iyi banki ifasha abanyeshuri 200 biga imyuga n’ubumenyingiro ndetse bari kwimenyereza umwuga.
Iyi banki kandi ifite gahunda yo gufasha abanyeshuri 1.500 mu bikorwa byo kubigisha ibijyanye n’ubumenyi ku by’imari, aho abanyeshuri 300 bamaze kwinjizwa muri iyi gahunda.
Ku rundi ruhande, ibigo bito n’ibiciriritse bigera ku 147 byinjiye muri gahunda ya Urumuri, mu cyiciro cya munani cyayo, aho ibigo 423 byari byitabiriye iyi gahunda.
Dr. Karusisi ati “Turi gushora imari mu bikorwa bigirira abandi akamaro. Ibi biterwa n’uko twizera ko iterambere rirambye ritangirira mu guteza imbere abaturage, bo mutima w’ubukungu bwacu.”
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bishimiye umusaruro iki kigo cyagezeho muri iki gihembwe.
Ati “Dushimishijwe n’umusaruro twagezeho mu gihembwe cya mbere cya 2025 mu bigo byacu byose.”
Iyi banki yatangaje ko ifite intego yo kurushaho kongera amafaranga agurizwa ibigo bito n’ibiciriritse, ku buryo mu 2027, inguzanyo zihabwa ibigo binini zizaba zigize 60% by’izitangwa zose na Banki ya Kigali, izindi 40% zigahabwa ibigo bito n’ibiciriritse, abantu ku giti cyabo n’ibindi byiciro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!