BKC-RSI Total Return Index izajya ifasha mu kugenzura uko ishoramari rikura, binyuze mu guhuza inyungu yaturutse ku yo umuntu yashoye ndetse n’inyungu ihabwa abanyamigabane nyuma y’ibikorwa by’ikigo (dividend).
BKC-RSI Total Return Index yatangijwe mu gihe Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikomeje kungura abarishoyeho imari. Ikindi ni uko abantu bamaze gushishikarira ibijyanye no gushora imari, bityo bakwiriye kumenya uburyo bugezweho bwo gushora imari, bahabwa amakuru agezweho ajyanye n’ahashorwa imari n’ibindi.
Ubu buryo kandi buzafasha kumenya uko umuntu yagenzura bihoraho uko ishoraramari rye ryunguka, aho ashobora gushora imari n’uburyo bwo gufata ibyemezo bigezweho.
Ubu buryo bwa mbere bugezweho mu Rwanda bwakorewe kandi abashora imari mu buryo bw’igihe kirekire, bugatanga amakuru yizewe ndetse anyuze mu mucyo.
Buzafasha mu kugenzura no ishoramari ritandukanye ribarizwa kuri RSE, hagamijwe kuribyaza umusaruro mu kugera ku ntego zirambye bihaye.
Buzatanga n’ishusho ry’uburyo abashoramari bunguka uko ibihe bisimburana kuko ishyiramo uko agaciro k’imigabane kiyongera n’uburyo inyungu yayiturutseho igasubizwa ku isoko na yo yabyajwe inyungu, ibituma uwashoye imari yunguka byisumbuyeho.
Umuyobozi Mukuru wa BK Capital, Siongo Kisoso, yavuze ko biyemeje guteza imbere serivisi z’imari zitanga ibisubizo bifasha abashoye imari mu migabane uko bunguka no kubafasha kugera ku ntego zabo.
Ati “BKC-RSI Total Return Index ni ingenzi cyane ku masoko aho ibiciro by’imigabane biterekana buri gihe uburyo bwiza ibigo byinjiza amafaranga. Inyungu ihabwa abanyamigabane (dividend), ni ingenzi ku mafaranga abashoye imari bungutse ndetse igomba gushingirwaho iyo hagenzurwa uko ishoramari ritera imbere.”
BK Capital yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, ikaba kimwe mu bigo bigize BK Group PLC, ikaba kimwe mu bigo by’imari by’ishoramari bikomeye mu Rwanda, igatanga serivisi z’ubuhuza mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, gucunga umutungo n’ubujyanama mu by’imari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!