Bizimana Deogratias yinjiye mu Nteko mu mwanya wa Minani wanze intebe yo gusimbura Depite Ngabitsinze

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Mata 2020 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko umwanya wa Minani Epimaque wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) wari wemejwe nk’uzasimbura Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) wahawe Bizimana Minani Deogratias.

Dr Ngabitsinze wari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’Umutungo wa Leta, PAC, mu Nteko Ishinga Amategeko, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI; umwanya utari usanzwe ufite umuntu muri iyo Minisiteri mu mpinduka zo ku wa 9 Werurwe 2020.

Ku wa 31 Werurwe 2020, NEC yamenyesheje Abanyarwanda ko ‘Minani Epimaque, nimero zirindwi ukurikira ku rutonde ntakuka rw’abakandida-depite ba PSD mu matora yabaye muri Nzeri 2018 ari we uzasimbura Ngabitsinze Jean Chrysostome.”

Minani ariko yaje gutangaza ko atifuza uwo mwanya ku mpamvu ze bwite, biha amahirwe Bizimana umukurikira ku rutonde.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda, kuri uyu wa 08 Mata 2020, rivuga ko “Ishingiye ku ibaruwa yandikiwe na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), Ref: PSD/014/SE/2020 yo ku wa 06/04/2020 ayimenyesha ko Minani Epimaque atifuza, ku mpamvu ze bwite, kuba ari we usimbura Depite Ngabitsinze Jean Chrysotome, nk’uko yabyanditse mu ibaruwa ye yo ku wa 06/04/2020 akanayigenera kopi.’’

’’Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha Abanyarwanda ko uzasimbura Ngabitsinze Jean Chrysostome mu Mutwe w’Abadepite ari Bizimana Minani Deogratias, No 8 ku rutonde ntakuka rw’abakandida-depite ba PSD mu matora yabaye muri Nzeri 2018.’’

Ingingo ya 94 y’itegeko ngenga No 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora mu Rwanda ivuga ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku rutonde, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku rutonde yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Icyakora, iyo hari impamvu zituma ibyo bitubahirizwa, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki ryandikira Komisiyo risobanura iyo impamvu mu gihe kitarenze iminsi itanu. Iyo ku mpamvu iyo ariyo yose, Umudepite watorewe ku rutonde rw’umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu murimo we w’ubudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite abimenyesha Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi icumi kugira ngo itangaze amazina y’Umudepite usimbura.

Komisiyo igomba kuba yatangarije Abanyarwanda amazina y’Umudepite mushya mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye igihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite abiyimenyeshereje.

Iyo ari umutwe wa politiki washeshwe, umwe cyangwa benshi mu Badepite beguye kandi nta musimbura uri ku rutonde, hakoreshwa andi matora yo gusimbura abadepite batari mu myanya yabo mu gihe kitarenze iminsi 90.

Iyo bigenze bityo, buri mutwe wa politiki cyangwa abakandida bigenga bashobora gutanga kandidatire kuri uwo mwanya mu buryo busanzwe buteganyijwe igihe iyo myanya ipiganirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko bisanzwe bibaho ko umudepite ashobora gutangaza ko adashaka umwanya yemerewe.

Yagize ati “Bijya bibaho cyane. Ni ibintu biba biri imbere mu mutwe wa politiki. Hari igihe biba ngombwa, igihe bagiye gusimbura umwe mu badepite wavuye mu Nteko. Hari ubwo bo ubwabo bashobora kumusimbuka cyangwa we atabyifuza.’’

Munyaneza yavuze ko bitarabaho ko umudepite wa nyuma ku rutonde yanga inshingano, ngo habure ukurikiraho.

Bizimana Minani Deogratias wo muri PSD yemejwe nk'umusimbura wa Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Ibyo wamenya kuri Bizimana Minani Deogratias

Bizimana Minani Deogratias yavukiye mu Murenge wa Nzahaha ho mu Karere ka Rusizi mu 1971.

Amashuri abanza yayize mu Centre Scolaire ya Rwinzuki muri Nzahaha, ayisumbuye ayigira mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyiciro cya mbere cya Kaminuza yakize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu by’Ubukungu mu Ishami ryitwaga ‘Banking and Money’. Aha ni naho yize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu asoza amasomo mu 2014.

Minani yakoze mu Ruganda rukora Sima rwa CIMERWA hagati ya 1998-2004. Yananyuze muri SFAR [yahindutse REB] aho yari ashinzwe buruse z’abajya kwiga hanze mu 2008-2010.

Mu zindi nshingano yakoze harimo ko mu 2013 yari Perezida wa PSD mu Karere ka Rusizi, ari naho avuka.

Minani yari amaze imyaka 11, akora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) nk’Umusesenguzi wa Raporo z’Ibaruramari (Financial analyst). Iki kigo yakigezemo ku wa 1 Mutarama 2010.

Minani Epimaque yakuyemo ake karenge, Bizimana Deogratias agirwa umusimbura wa Depite Ngabitsinze mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .