00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana Cassien, Matakamba na Shabani basabiwe gufungwa imyaka 25, Nizeyimana asabirwa burundu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Kamena 2021 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmans na Shabani Emmanuel gufungwa imyaka 25, mugenzi wabo Nizeyimana Marc bahuriye mu kirego cy’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN asabirwa gufungwa burundu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 nibwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20.

Inteko iburanisha yatangiye yumva icyo ubushinjacyaha buvuga kuri aba bantu batandukanye n’ibyaha bubasabira, ni nyuma y’uko ku wa 16 Kamena 2021 bwari bwaraye busabiye Nsabimana Callixte ’Sankara’ wari umuvugizi wa FLN gufungwa imyaka 25.

Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwahereye kuri Nsabimana Herman bumusabira gufungwa imyaka 25. Hakurikiyeho Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN ari nawo wagabye ibitero ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu.

Nizeyimana Marc yasabiwe gufungwa burundu, bagenzi be basabirwa imyaka 25

Ubushinjacyaha bwasabiye Nizeyimana Marc wabaye muri FDLR-FOCA nyuma akajya mu mutwe wa CNLD nayo yaje kwihuza n’indi mitwe bikabyara MRCD-FLN guhabwa igifungo cya burundu.

Nizeyimana wari na Colonel muri FLN ashijwa ibya icyenda birimo Kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukorana na Leta y’amahanga abigiriye guteza intambara, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ashinjwa kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Nizeyimana ngo yatoranyaga abasirikare yohereza kugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda banyuze i Burundi, abandi akabanyuza muri Nyamasheke bakinjira mu ishyamba rya Gishwati. Ibyo bitero ni nabyo bagize ibyaha Nizeyimana aregwa ndetse aniyemerera akanabisabira imbabazi.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga bigiriwe gushyikira intambara, ubushinjacyaha bwavuze ko "igihe cyose Nizeyimana yagiye abazwa mu bugenzacyaha kugeza agejejwe mu rukiko yagiye arangwa no guhindura imvugo ariko uko ibintu byagenze bikaguma aribyo."

Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo icyifuzo cy’intambara kitagezweho nk’uko Nizeyimana yabigaragaje, urukiko rukwiye kumuhanira umubano yagiranye na Leta y’amahanga cyane ngo ko ari nawo itegeko rihana.

Hashingiwe kuri iki cyaha n’ibindi uyu mugabo aregwa ubushinjacyaha bwasabiye ibihano Nizeyimana. Buti "Asabiwe guhanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo gihano cy’igifungo cya burundu."

Uretse Nizeyimana, Ubushinjacyaha kandi bwasabiye ibihano Bizimana Cassien uzwi nka Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani.

Bizimana Cassien aregwa ibyaha bitandatu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Bizimana Cassien mu iburanisha ryaherukaga yemeye ibyaha bitandatu akurikiranyweho ndetse anabisabira imbabazi ngo kuko atabikoze ku bw’inabi afitiye igihugu cyamubyaye. yavuze ko ibi byaha adakwiriye kubiryozwa ngo kuko yabikoze ku mategeko yahawe n’umuyobozi we nk’umusirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko "iyi myiregurire ya Bizimana nta shingiro ifite ngo akurweho uburyozwacyaha kuri ibi bikorwa."

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bizimana atakurwaho uburyozwacyaha ngo kuko abamuhanga amategeko atari abayobozi bemewe nk’uko biteganywa n’itegeko ko ahubwo bari abantu bahuje umugambi wo kugirira nabi igihugu.

Ubushinjacyaha bwakomeje busabira Bizimana ko yahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 25 ngo kuko aricyo kiruta ibindi ku bitangwa ku byaha aregwa.

Undi wasabiwe ibihano ni Matakamba Jean Berchmans wemeye ko yari abitse intwaro zakoreshejwe mu bitero byibasiye Akarere ka Rusizi bigabwe n’umutwe wa FLN. Uyu mugabo yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25.

Matakamba Jean Berchmans ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Shabani Emmanuel nawe wari mu mugambi wo gushaka guhungabanya u Rwanda yasabiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha akurikiranyweho birimo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda, kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Shabani akurikiranyweho kandi ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Mu iburanisha ryo ku ya 7 Gicurasi 2021 Shabani yabwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa byari bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Shabani yabwiye urukiko ko acyicuza akanagisabira imbabazi.

Yemera ko yagize uruhare rwo guherekeza umusirikare wa FLN wari ugiye mu bikorwa bya gisirikare, ku buryo ibyo yaba yarakoze byose nawe yemera ko yabigizemo uruhare.

Hashingiwe kuri iki cyaha n’ibindi uyu mugabo aregwa ubushinjacyaha bwamusabiye guhabwa igihano kiruta ibindi ku bijyanye n’ibyaha aregwa aricyo gifungo cy’imyaka 25.

Nyuma yo kumva icyo ubushinjacyaha busabira Shabani Emmanuel, umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko rizakomeza ku wa 17 Kamena humvwa icyo ubushinjacyaha buvuga ku bandi bantu basigaye barimo Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata, Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

Ubushinjacyaha bwasabiye Shabani Emmanuel uri mu bareganwa na Rusesabagina Paul gufungwa imyaka 25
Matakamba Jean Berchmans wemeye ko yari abitse intwaro zakoreshejwe mu bitero byibasiye Akarere ka Rusizi bigabwe n'umutwe wa FLN yasabiwe n'ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25
Ubushinjacyaha bwasabiye Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani uri mu bareganwa na Rusesabagina Paul gufungwa imyaka 25
Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Nizeyimana Marc wabaye muri FDLR-FOCA nyuma akajya mu mutwe wa CNLD na yo yaje kwihuza n’indi mitwe bikabyara MRCD-FLN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .