Bizimana Augustin washakishwaga hamwe na Kabuga yapfiriye muri Congo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Ubushinjacyaha mu rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, byemejwe ko Augustin Bizimana yapfuye, nyuma y’isuzuma ryakorewe umubiri we aho yashyinguwe muri Congo.

Bizimana wari umwe mu bayobozi bakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho, aho yashakishwaga ku mpapuro yashyiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, mu 1998.

Uyu mugabo yaregwaga ibyaha 13 bya Jenoside birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, itoteza ritari irya kimuntu, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi, yashinjwaga ko yakoze mu 1994.

Yari ku rutonde rw’abantu batatu byemejwe ko nibafatwa bazaburanishwa na IRMCT. Babiri bandi ni Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Ibiro by’Umushinjacyaha wa IMRCT byavuze kwemeza uru rupfu ni umusaruro w’iperereza ryakorwaga n’Ibiro by’Umushinjacyaha hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye no kugenzura ahantu hatandukanye, ryanagizwemo uruhare n’inzego zo mu Rwanda, Repubulika ya Congo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize ngo nibwo Ibiro by’Umushinjacyaha byakoze isuzuma rya DNA ku bipimo byari byafashwe ku mubiri w’umuntu wakuwe mu irimbi muri Pointe Noire muri Repubulika ya Congo, nyuma y’igereranya ry’ibimenyetso basanga ari uw’undi muntu.

Itangazo rikomeza riti “Ibiro byakoze igereranya ry’ibindi bimenyetso bijyanye n’urupfu rwa Bizimana. Bijyanye n’ibyo, Ibiro biremeza uyu munsi ko Austin Bizimana yapfuye. Bitekerezwa ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Kanama 2000.”

Mu byaha Bizimana yashinjwaga harimo ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, kimwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga, hakiyongeraho kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi benshi biciwe muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Ibi biro byashimiye ibigo bikomeye birimo Netherlands Forensic Institute na United States Armed Forces DNA Identification Laboratory byafashije muri iki kibazo.

Ibiro by’Umushinjacyaha byakomeje bigira biti “Hamwe n’ifatwa rya Félicien Kabuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize n’ibyemejwe uyu munsi, Ibiro by’Umushinjacyaha bimaze kubona babiri muri batatu bakomeye bakekwaho Jenoside bihishahishaga, bashyiriweho impapuro na ICTR zisaba ko bafatwa.”

“Usigaye ucyihishahisha ni Protais Mpiranya wahoze ayobora Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida, kandi ibi biro bikomeje kumukurikirana.”

Ibi biro kandi byatangaje ko bikomeje no kugira uruhare mu gushakisha abandi barimo Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo, nabo bashakishwa ndetse byemejwe ko nibafatwa bo bazaburanishwa n’u Rwanda.

Ibi biro byasabye ibihugu byose bihurira mu Muryango w’Abibumbye gufatanyiriza hamwe, kugira ngo n’abo bagishakishwa batabwe muri yombi, baryozwe ibyo bakoze.

Bizimana Augustin yabaye Minisitiri w'ingabo wa Leta y'Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside
Bizimana ni umwe mu bashakishwaga cyane kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .