Ifi igira inyama ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, ndetse inazwiho kugira ingaruka nke ugereranyije n’inyama zindi. Gusa umusaruro wayo mu Rwanda uracyari muke, ahanini bitewe n’ubworozi bwazo butari ku rwego rwiza mu myaka mike ishize.
Icyakora Leta y’u Rwanda, ku bufatanye n’abashoramari, yatangiye umushinga mugari wo kongera umusaruro w’amafi mu Rwanda, ku buryo mu 2035, amafi aboneka mu gihugu yaba amaze kugera kuri toni ibihumbi 80 ku mwaka umwe.
Gusa nta gihindutse, iyi ntego ishobora kuzagerwaho mbere y’igihe. Impamvu ni umusaruro udasanzwe w’ikigo cya Kivu Choice, gikorera ubworozi bw’amafi mu Karere ka Nyamasheke, mu kiyaga cya Kivu.
Iki kigo gikora ubworozi bw’amafi ya tilapia asanzwe aboneka mu Kivu, ariko bugakorwa mu buryo bugezweho, bwifashisha kareremba, cyangwa se ‘cages.’
Kareremba ni uburyo bwo korora amafi, akagaburirwa mu buryo bumwe, agacungirwa hafi ku buryo akura vuba, agatanga umusaruro utubutse. Izi kareremba zubakwa mu Kiyaga hagati, aho imwe iba ifite metero 12 z’ubujyakuzimu. Zubakwa mu buryo ziri kumwe n’inshundura zifashishwa mu bihe byo kuroba.
Ku rundi ruhande, zubakwa mu buryo zishobora kwimurwa kandi zigashyirwa ahantu horoshya ukwivangavanga kw’amazi mu Kiyaga cya Kivu, ku buryo amazi adashobora kuguma ahantu hamwe.
Zubatswe kandi mu byiciro bitatu, birimo ahashyirwa amafi akiri mato, ahashyirwa amafi amaze gukura ariko ataragera ku rwego rwo kurobwa ndetse n’ahashyirwa amafi ashobora kurobwa. Ibi byiciro bitoranywa hashyingiwe ku biro by’ifi.
Mu kiyaga cya Kivu, Kivu Choice ihafite ahantu hatatu hakorerwa ubu bworozi, aho nko mu Karere ka Nyamasheke, hari ahashyizwe kareremba zifite ubutambike bwa metero 30, zikaba zimwe mu za mbere ku rwego rw’Isi.
Igikorwa cyo kumurika izi kareremba cyabaye kuri uyu wa 9 Gicurasi, mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano. Arenga miliyari 12 Frw amaze gushyirwa muri uyu mushinga.
Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice ari nawe wayitangije, Kamran Ahmad, yavuze ko yatangiye gukorera mu Rwanda kubera politiki y’igihugu yo korohereza abashoramari, ashingira ko gufungura izi karerembe ziri kuri uru rwego, ari intambwe ikomeye mu guhaza isoko ry’amafi mu Rwanda.
Yongeyeho “Gutangiza izi karerembe ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwagura ubworozi bw’amafi mu Rwanda kandi bizatuma umusaruro w’amafi yororwa wiyongera ku rwego rwiza. Dufite intego yo gufasha u Rwanda kugeza ubworozi bw’amafi ahendutse kuri benshi.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko iyi kareremba ari ikimenyetso cy’uko guhanga udushya bishobora gukemura ibibazo bihari, ati “Byerekana imbaraga zo guhanga udushya n’ubufatanye mu guteza imbere ubworozi bw’amafi. Umushinga wa Kivu Choice uzadufasha mu kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo ndetse no guteza imbere ubukungu bwo mu cyaro.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré, yavuze ko iri shoramari ryahinduye ubuzima mu Karere ka Nyamasheke “binyuze mu guhanga imirimo ku rubyiruko, ndetse no kurushaho guteza imbere ubukungu bw’akarere kacu.”
Kivu Choice kandi iri kwiga ku mushinga wo gukora ifu y’amafi, ishobora kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana.


























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!