‘Biteye isoni n’ikimwaro kubona umuganga yica umurwayi’- CP Dr Daniel Nyamwasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2019 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Daniel Nyamwasa, yagaye cyane abaganga batatiriye indahiro bakica abarwayi bagombaga kuvura babaziza ko ari Abatutsi.

Yabigarutseho ubwo abakozi b’ibitaro bya Kacyiru bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu.

CP Dr Nyamwasa wanagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, yananenze izari ingabo zari zishinzwe kurengera abaturage ahubwo zigahindukira.

Yagarutse ku buryo abaganga bakoresheje ubumenyi bahawe na bimwe mu bikoresho bakoreshaga bavura, mu kwica abarwayi n’abandi baganga bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari bo bashinzwe kurengera amagara y’abantu.

Ati “Biteyeye isoni n’ikimawaro kubona abakagombye kwitangira abantu ari bo babishe, abakagombye kubaha ubuzima ari bo babubavukije”.

Bivugwa ko imiti n’ibikoresho muganga yifashisha avura abarwayi birimo ikinya n’ibindi ari bimwe mu ntwaro zakoreshejwe kwa muganga mu kwica abatutsi hirya no hino mu bitaro bitandukanye.

Kugeza ubu nta mubare nyawo uramenyekana w’abatutsi biciwe mu yahoze ari Jandarumori ari naho ibitaro bya Kacyiru byubatse kuri ubu; gusa ubuhamya bw’abantu batandukanye bahaturiye ndetse n’abakoraga mu kigo nderabuzima cyari icya jandarumori, bavuga ko bagiye bahungira muri iki kigo bizeye amakiriro bamwe bakicirwamo abandi bakabakuramo bakabicira ahandi.

CP Dr Nyamwasa yasabye ko niba hari umuntu waba uzi amateka ku bwicanyi bwahabereye ko yakwegera ubuyobozi bw’ibitaro cyangwa akabimenyesha umuryango IBUKA.

Ati “Nk’uko n’ahandi muri aka Karere hagenda hamenyekana amakuru nyuma y’imyaka 25, natwe twizera ko bizageraho tukamenya amakuru nyayo ku batutsi biciwe aha dukorera”.

Yakomeje asaba ababa bazi abaganga bagize uruhare muri jenoside ko babagaragaza bagahanwa. Yanasabye kandi abakozi b’ibitaro kwirinda icyabatandukanya icyo ari cyo cyose bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo, Shema Jonas, yasabye abaganga gutanga serivisi nziza nk’abishyura umwenda babereyemo umurwayi.

Ati “Bamwe mu baganga batumye umurwayi atakariza muganga icyizere, kubona muganga yica umurwayi ni amahano.”

Yongeyeho ko abaganga bagomba gutanga serivisi nziza igarura icyizere cyatakajwe na bamwe mu baganga bakoze Jenoside. Yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse by’umwihariko avuga ko byerekana icyerekezo cy’icyitegererezo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukakayonga Stephanie watanze ubuhamya muri uyu mugoroba wo kwibuka, yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo yageragezaga guhungira muri Jandarumori agacunaguzwa azira ko ari umututsi.

Gusa avuga ko hari icyo Imana yashakaga ngo azarebe ari cyo u Rwanda ruzira amoko, ruzira amaraso rwuzuye amahoro nk’uko rumeze ubu.

Abakozi b'ibitaro bya Kacyiru bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Daniel Nyamwasa, yagaye cyane abaganga batatiriye indahiro bakica abarwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza