00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biteye agahinda kubona RDC irwanya M23 yirengagije ADF yamaze abaturage - Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 January 2025 saa 08:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko biteye agahinda kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC yirengagiza ibyo guhangana n’imitwe y’iterabwoba nka ADF imaze kwica abaturage bayo benshi, ahubwo igashyira imbaraga mu kurwanya M23 irajwe ishinga no kurengera abaturage b’iki gihugu bahora bicwa umunsi ku wundi.

Yabitangarije mu biganiro byabaye ku wa 21 Mutarama 2025, ku Cyicyaro cy’Umuryango w’Abibumbye giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibiganiro by’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, byigaga ku buryo ubuyobozi bwa Afurika bwakubakirwa ubushobozi mu guhangana n’iterabwoba no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurirwanya.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje uburyo Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuzahazwa n’ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane bigizwemo uruhare n’imitwe irimo ‘Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagaragaje ko ADF iri mu mitwe yagize uruhare runini mu bikorwa bitandukanye bihonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC, aho umaze kwica abarenga 650 kuva muri Kamena 2024, harimo abagera muri 200 bo mu gace ka Beni gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Nubwo bigaragara ndetse binateje ibyago, birababaje kubona Guverinoma ya RDC ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba ahubwo ikita M23, iri kurwana no kurengera Abanye-Congo bahozwa ku nkeke, bicwa bakorerwa ivangura n’ibindi bibi, umutwe w’iterabwoba.”

Arakomeza ati “Aha ni ho tugera tukibaza tuti ‘ni inde ufite uburenganzira bwo gusobanura iterabwoba iryo ari ryo, ndetse ni iyihe mitwe igomba kwitwa iy’iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC? Ese umunyamuryango wa Loni ashobora gukoresha nabi iyi ngingo y’iterabwoba mu nyungu ze, zaba iza politiki cyangwa iza dipolomasi? Bigakorwa Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano karebera?”

Ingabo zo mu mutwe wa M23 zigaragaza ko ziharanira kurinda Abanye-Congo bambuwe uburenganzira n'ubutegetsi bw'i Kinshasa, bakicwa umunsi ku wundi

Akomeza yibaza niba hari umutwe wakwitwa uw’iterabwoba kurenza ADF, akibaza niba ari M23, umutwe w’Abanye-Congo uhora ushishikajwe no kurinda abaturage bagirwaho ingaruka za buri munsi n’imvugo z’urwango, cyangwa ari igisirikare cya RDC cyahaye ikaze FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ikaba umutwe washyiriweho ibihano na Loni ndetse mu 2001 Amerika ikawushyira mu mitwe y’iterabwoba.

Ati “Ese ibikorwa by’iterabwoba muri RDC bibonwa gute? Ese kurinda abaturage ba Congo ni byo bifatwa nk’ibikorwa by’iterabwoba, cyangwa ni ibikorwa byo guheza no kwica abasivili b’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC, birimo n’ibyo kubatwikira, nk’ibyabaye mu Ukwakira 2023?”

Ibyo Minisitiri Nduhungirehe yavugaga ni igihe ingo z’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu gace ka Nturo (i Masisi) zirenga 300 zatwikwaga na FARDC ku bufatanye n’imitwe nka Nyatura, FDLR, akibaza ati “ Ese muri ibyo ni iki gifatwa nk’iterabwoba?”

Yashimangiye ko ibibazo by’iterabwoba bitarandurwa mu gihe abantu bateshuka ku kugaragaza no kurwanya ababigiramo uruhare ba nyabo.

Yemeje ko umuryango mpuzamahanga ugomba kuzirikana ko kurwanya iterabwoba bishingira ku kutabogama, gutanga ubutabera bunoze no ku bushake bwuzuye bwo kwimakaza amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ingorane Afurika iri guhura na zo zikomeye kandi zikaba ziri mu buryo butandukanye, aho imitwe y’iterabwoba ifatirana ubuyobozi budashinga, abaturage bari mu bukene, ubusumbane ndetse n’amakimbirane adakemurwa, ikagura ibikorwa byayo.

Yerekanye uburyo imipaka y’ibihugu byinshi bya Afurika itagenzuwe neza n’inzego z’umutekano ahenshi ziba zifite ubushobozi bujegajega, biri mu bituma iterabwoba rihabwa intebe.

Umusanzu w’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu 2018 u Rwanda rwifatanyije n’abo mu gace ka Sahel maze rwiyemeza gutanga miliyoni 1$ yo gufasha ingabo z’ibihugu bitanu byo muri ako gace zari zibumbiye muri ‘G5 Sahel Joint Force’ hagamijwe kurwanya iterabwoba.

Ati “Urwo ruhare ni ibihamya by’umuhate wacu mu kwifatanya n’abo muri icyo gice ndetse dukomeje kwifatanya n’abaturage bo mu gace ka Sahel muri ibi bihe kazahajwe n’iterabwoba.”

Uretse kugarura umutekano Ingabo na Polisi b'u Rwanda bagira uruhare no mu mibereho myiza y'abo muri Mozambique

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ku bw’amahirwe make ikibazo cy’iterabwoba cyagukiye no mu Burengerazuba bwa Afurika nko muri Côte d’Ivoire, Benin na Togo, ibigaragaza uburyo hakenewe ingamba nshya mu nzego zitandukanye zituma iki kibazo kirandurwa.

Yagaragaje uburyo iterabwoba ryakomereje no muri Mozambique by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’iki gihugu, icyakora u Rwanda rukagira uruhare rukomeye mu kurirwanya, rubisabwe na Mozambique.

Ati “Kuva twohereza ingabo zacu muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, dufatanyije n’ingabo za Mozambique, twageze kuri byinshi”

Mu byagezweho harimo kwigarurira ibice byari indiri y’ibyihebe mu turere twa Mocimboa da Praia, Palma na Muidumbe, kubungabunga ibikorwa remezo by’ingenzi nk’umuhanda wa N380 uhuza uturere two mu majyaruguru ya Mozambique, gusubiza impunzi zirenga ibihumbi 600 mu byabo, gusubizaho serivisi zitandukanye nk’iz’ubuvuzi, gufungura amashuri n’amasoko, byose bigakora.

Mu kubungabunga ibyo byagezweho no gukomeza guhashya ibyihebe muri Mozambique, yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo 2500 zari zigiye gukorera mu ngata izindi 1000 zari zaroherejwe mu 2021, “ibigaragaza uburyo u Rwanda ruhora rurajwe ishinga no kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.”

Igisubizo cy’iterabwoba mu mboni z’u Rwanda

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje inzira u Rwanda rubona zikwiriye kunyurwamo mu guha imbaraga ubuyobozi bwa Afurika hagamijwe kurwanya iterabwoba.

Ku ikubitiro yavuze ko Abanya-Afurika bakwiriye kunoza no kongerera ubushobozi mu bijyanye n’ibikorwa ndetse n’ibikoresho ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Yavuze ko ibyo bigomba gukorerwa n’imitwe y’ingabo z’uturere nka G5 Sahel n’izindi zavuye mu bihugu bitandukanye zikihuriza hamwe zigamije guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.

Yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique ari urugero rwiza, ati “Akanama gashinzwe umutekano n’umuryango mpuzamahanga, byagakwiriye gutera ingabo mu bitugu bene ubwo bufatanye cyane ko bwagaragaje ko bwabyara umusaruro mu guhangana n’iterabwoba ryazahaje ibihugu binyamuryango.”

Abaturage bo muri Mozambique babaye inshuti n'Ingabo na Polisi b'u Rwanda kubera kubakiza ibyihebe byari byarabajujubije

Ikindi yagaragaje ko cyaba inkingi mwikorezi mu guhangana n’iterabwoba, ni ugushyira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri gahunda z’iterambere ry’ibihugu kuko ahanini rizahaza ibihugu byokamwe n’ubukene, ubushomeri no kubura serivisi z’ibanze.

Yavuze ko ibihugu bigomba gukora uko bishoboye kose mu kuziba ibyuho ibyihebe bishobora kuririraho mu bikorwa byabyo by’iterabwoba.

Ibindi Nduhungirehe yagaragaje, ni ugukomeza guteza imbere gahunda yo kwimakaza amahoro n’umutekano muri Afurika izwi nka ‘African Peace and Security Architecture: APSA).

Yerekanye ko bisaba ko inzego zose bireba zigomba kubakirwa ubushobozi zigakora byuzuye kugira ngo zubahirize inshingano zazo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibijyanye no gukumira ibyaha bitaraba, na byo bikwiriye gushingirwaho ingamba zose zijyanye no kurwanya iterabwoba, avuga ko ibihugu bikwiriye gushyiraho gahunda zo kurwanya kare ubuhezanguni.

Ati “U Rwanda rurajwe ishinga no gukorana n’abafatanyabikorwa baba ab’Akarere cyangwa abo ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’icyo kibazo gikomeje gufata indi ntera, hashingirwa ku mpamvu muzi zituma habaho iterabwoba, kongera ubushobozi no gutera inkunga imishinga itandukanye ya Afurika.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko bitumvikana uburyo RDC yirengagiza guhangana n'imitwe yica abaturage bayo nka ADF ahubwo ikarwanya M23 ibarinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .