Gahunda yo kuvurira abarwayi ba Coronavirus mu rugo yitwa ‘Home Based Care’(HBC). Mu rwanda yatangiye kwifashishwa muri Kanama 2020 kandi imaze gutanga umusaruro ugaragara kuko iyi gahunda ituma hatabaho ucucike bw’abarwayi mu bitaro.
Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuva abarwayi ba Covid-19 batangira kuvurirwa mu ngo zabo, byatanze umusaruro, kandi nta murwayi wigeze wanduza abo babana. Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yagize ati “Iyi gahunda itanga umusaruro. Ntaho turabona ko umurwayi yaba yaranduje abo babana.”
Dr Nsanzimana agaragaza imbogamizi kuri iyi gahunda nk’aho usanga kuba umurwayi yavurirwa mu rugo bidashoka. Asobanura ko biterwa n’uko aho umurwayi atuye hari igihe haba hatujuje ibyangombwa.
Ibigenderwaho kugira ngo umurwayi yitabweho ari mu rugo birimo kuba, abandi bari mu rugo batarengeje imyaka 65, no kuba batarwaye indwara z’akarande nk’umutima, ibihaha n’impyiko.
Mbere y’uko umurwayi yemererwa kuvurirwa mu rugo, habanza kugenzurwa niba hari ibikorwaremezo bihagije nk’ubwogero, ubukarabiro n’ubwiherero ku buryo umurwayi uri kwitabwaho azabona ibyo akoresha atabisangiye n’abasigaye batarandura. Umurwayi kandi ashyirwa mu cyumba cye wenyine.
Muri Kanama 2020, abarwayi bavurirwaga Covid-19 mu ngo bo mu karere ka Rusizi, batangaje ko kuvurira abarwayi ba Covid-19 mu ngo bituma barushaho guhumurizanya, kandi n’imirimo yo mu rugo ikarushaho kugenda neza.
Ni mu gihe kandi RBC ivuga ko kuvirira abarwayi ba Covid-19 mu rugo bishoboka, kuko baba bitabwaho n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, kandi bigatuma mu bitaro hatagaragara ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi, bityo abakenewe ubuvuzi bw’izindi ndwara bakabubona byoroshye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!