Ni umushinga biteganyijwe ko uzarangira muri Nyakanga 2023, ukaba witezweho kuzasubiza ibibazo by’ibura ry’amazi rya hato na hato mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ubusanzwe uruganda rwa Nzove rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana metero kube ibihumbi 105 ku munsi, ariko aya mazi rutunganya yose ntabasha kugezwa ku baturage bitewe n’imiyoboro idahagije iyavana ku ruganda iyabagezaho.
Impamvu ni uko nk’amazi yoherezwa ku kigega giherereye i Ntora ari meterokibe 38,000 gusa. Uyu mushinga witezweho kuzafasha mu kuba amazi angana na metero kibe 87,000 ariyo azajya yoherezwa i Ntora ku munsi.
Kuva mu Nzove ahari uruganda rw’amazi kuzagera ku kigega cya Ntora, hari kubakwa umuyoboro ufite itiyo ingana na milimetero 900 by’ubugali n’uburebure bwa kilometero 9.36. Ni mu gihe Hubatswe n’ikigega cyo hejuru (elevated tank) cya Metero kibe 200 cyiza cyunganira ikihasanzwe cya Metero kibe 10,000 kugira ngo abaturage batuye hafi y’icyo cyari kihasanzwe babone amazi kuko ntabwo bayabonaga neza.
Abaturage batazongera gutaka ikibazo cy’amazi ubwo uyu mushinga uzaba warangiye ni abo mu bice bya Karuruma, Gasanze,Nduba, Jabana, Remera, Nyarutarama, Karuruma Bumbogo, Kinyinya n’ahandi hatandukanye.
Amasezerano yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga yasinywe muri Mutarama 2019, hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani bwatanze inkunga ya 22,566,6000,000Frw.
Imirimo yo kubaka yagombaga kuzarangira muri Gicurasi 2023, gusa habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa.
Umuyobozi muri Wasac ushinzwe amazi n’imiyoboro, Gashugi Innocent akaba ari nawe ukurikiranira hafi iby’uyu mushinga, yabwiye IGIHE ko kandi hari kubakwa indi miyoboro izajya ivana amazi muri icyo kigega kinini cy’ubatswe Ntora iyageza ku baturage hirya no hino mubice bya Kigali.
Ati “Nk’ubu hari umuyoboro twatangiye kubaka uva i Ntora werekeza Gasanze ugakomeza ugaca Birembo,ukajya muri Free Zone ,uwo nguwo uzatwara amazi menshi.”
Inganda zose zitunganya amazi mu Mujyi wa Kigali zifite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe 160.500 ku munsi, ni mu gihe amazi akenewe ku munsi mu Mujyi wa Kigali angana na metero kibe 143.668.
Ibi bigaragaza ko ubundi abatuye Umujyi wa Kigali bose bagombye kuba bagerwaho n’amazi meza.
Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma bitayagerwaho nkuko bikwiye ni imiyoboro y’amazi mito kandi ishaje,ariyo mpamvu ubuyobozi bwa WASAC buri kugenda bwubaka iyi miyoboro itandukanye mu rwego rwo gukemura iki kibazo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!