Bishop Rucyahana yasabye ko imvugo yo gusambanya abana mu Rwanda yahindurwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana yasabye ko imvugo y’uko abana basambanywa yahindurwa, hakajya hakoreshwa konona kuko hasambana abantu bakuru kandi babiteguye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu mahugurwa agamije kugaragaza uruhare rw’amadini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu muryango. Ni amahugurwa yakorewe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bishop Rucyahana yavuze ko imvugo zikoreshwa hasobanurwa ko umwana yahohotewe nazo zikwiriye kuvugururwa kuko zitumvikanisha ubukana bw’icyaha kiba cyakozwe.

Yavuze ko umwana yononwa adasambanywa kuko hasambana umuntu mukuru kandi wabiteguye.

Yagize ati “Turasaba abanyarwanda n’abanyarwandakazi, abayobozi n’abigisha n’indimi, umwana ntasambanywa, umwana arononwa, umwana arashukwa, umwana arahemukirwa. Usambana ni ufite inshingano, ni umuntu mukuru ubikora yabigennye ariko umwana arahohoterwa, akorerwa amahano, ntabwo bivugwa ko yasambanye. Iyo mvugo mu muco n’imyumvire nyarwanda, turabasaba iveho.”

Mu mategeko y’u Rwanda, umuntu ukoreye umwana ihohotera rishingiye ku gitsina byitwa ko yamusambanyije mu gihe ubikoreye umuntu mukuru byitwa ko yamufashe ku ngufu.

Imibare y’abana basambanywa bagaterwa inda yagiye yiyongera mu myaka mike ishize. Mu 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17849, mu 2017 baba 17337 naho muri 2018 bagera ku 19832. Kuva muri Mutarama kugera muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15656.

Rucyahana yavuze ko kurwanya iryo hohoterwa bisaba ingufu za buri wese ariko cyane cyane ababyeyi n’abanyamadini.

Yagize ati “Twe nk’abanyamadini duhagurukiye ngo dufatanye kurwanyiriza hamwe kugira ngo duhindure imyumvire no kumvisha abanyarwanda uburemere bw’akaga n’igitero twatewe nk’umuryango nyarwanda, cyo kononerwa abana n’abantu bari muri twe. Twari dukwiriye gufata ingamba nk’abanyamadini tugakorera hamwe [...] ejo tutazabura icyo dusiga inyuma n’abo tuzaraga u Rwanda.”

Yavuze ko kutagaragaza abahohoteye abana ari ikibazo gikomeye kandi gifite ingaruka kuri ejo h’igihugu n’umuryango nyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko kugira ngo ibyaha byo gusambanya abana bigabanyuke, hakenewe kubanza kumenya ikibitera.

Yavuze ko umuti wa mbere uzaturuka ku babyeyi n’abarera abana. Ati “Aba bana bafite ababyeyi, bafite ababarera n’aho babarizwa. Twumva ko twese duhagurutse buri wese agakurikirana iki kibazo cyabonerwa igisubizo kuko aho abana bagiye, ababyeyi n’ababarera baba bagomba kumenya bati ariko kanaka ari hehe? Iyo tutakurikiranye nibwo haboneka abamuhohotera.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 133 iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Bishop Rucyahana yavuze ko kuvuga ko umwana yasambanyijwe bitumvikanisha uburemere bw'icyaha kiba cyakozwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .