Bishop Rucyahana yasabye Abanyarwanda kudakomeza ‘kwitsirita’ ku moko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yasabye Abanyarwanda kurenga iby’amoko bashyiriweho n’abazungu bagashyira imbere ubunyarwanda nk’isano bahuriyeho, hagamijwe ko abana bavuka bazasanga hari umusingi uhamye wo kubakiraho ejo hazaza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yahaye abayobozi b’inzego z’ibanze, abanyamadini n’amatorero bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kugira ngo bagire uruhare mu kuyisobanurira abaturage.

Bishop Rucyahana yasobanuye uburyo mbere Abanyarwanda bari bagabanyije mu byiciro bidafite icyo bibatwaye, abazungu baza kubihindura amoko atanya abantu, bibageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasabye ko Abanyarwanda ibyo babirenga bagashyira imbere ubunyarwanda basangiye.

Ati “Ibyo tubirenge tubivemo, iby’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa tubireke, kuko hagiye kuza n’abandi batari muri ayo moko kandi bazaba abaturarwanda, tuzabigisha iki? Isano duhuriyeho ni u Rwanda rwatubyaye, ni ya mateka tugomba gukuramo inyigisho, dufite inshingano zo kuvurana ibikomere twakuye muri ya mateka.”

Rucyahana yavuze ko abantu nibasobanukirwa, bizatuma abana bavuka ubu bazaba bafite umusingi wo kubakiraho ejo hazaza.

Ati "Dufite inshingano zo kuvurana ibyari ibikomere tukabyomora, ibyari amateka tukabikuramo amasomo, dufite inshingano zo kurinda agaciro kacu tukanarinda abana bacu, ariko abantu nibaguma mu kwitsirita ku moko cyane bizatuma abana bacu bakurira muri ayo mateka mabi, bitume batagira ejo heza hakomeye."

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini kwisuzuma bakareba uko bayoboye Abanyarwanda mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Iyo twahuriye aha gutya, tuba dukwiriye kuzirikana ngo tuyoboye gute abanyarwanda mu birebana n’ubumwe n’ubwiyunge no kwirinda amacakubiri mu kubaka ubunyarwanda, no guharanira kuzaraga abana bacu igihugu cyiza kizira amacakubiri.”

Yakomeje asaba abanyamadini kugenda bagasobanurira neza Ndi Umunyarwanda abakiristo babo kuburyo bayumva neza.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite mu Ntara y’Iburasirazuba, Ngamije Danny, avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda abanyamadini bayishyizemo imbaraga byakoroha kuyicengeza mu banyarwanda bitewe n’uko abenshi bayobotse amadini n’amatorero yabo.

Abayobozi b'uturere n'ababungirije bitabiriye iki kiganiro cya Ndi Umunyarwanda
Bishop John Rucyahana yavuze ko Ndi Umunyarwanda ikwiriye kuba icyivugo cya buri munyarwanda
Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze gukomeza kwigisha abaturage gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Abayobozi mu nzego za leta n'amadini bitabiriye ibi biganiro ku bumwe n'unbwiyunge
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite mu Ntara y’Iburasirazuba Ngamije Danny avuga ko kwigisha gahunda ya Ndi umunyarwanda mu bakiristo bizatuma abanyarwanda benshi bayisobanukirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .