00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisaba iki ngo gusambanya abana bicike burundu?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 Mutarama 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Umunyarwanda yaciye umugani ko “Utazi umukungu yima umwana”, undi na we agira ati “N’izibika zari amagi”. Ni imvugo zigaragaza ko umwana aba ashobora gutanga ibyiza byinshi mu gihe kizaza ndetse ko akwiye gusigasirwa no kurindwa kononwa mu rwego rwo kumutegurira ahazaza heza.

Biragoye kwiyumvisha ko uwari guha uburere uwo mwana cyangwa akamurinda kwangirika ariwe ushobora kumwangiza.

Ibi kandi bisa n’aho biri kogera bitewe ahanini n’uko abagenda bakurikiranwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ry’abana umubare wabo uba munini ari nako n’abana bigiraho ingaruka biyongera.

Imibare iheruka gutangazwa yerekanye ko mu mezi icyenda, ni ukuvuga hagati ya Nyakanga 2020 na Werurwe 2021, Ubushinjacyaha bwakiriye ibirego 3662 by’abakurikiranweho guhohotera abana no kubafata ku ngufu.

Iki kibazo kirahangayikishije ndetse hibazwa ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana nacyo.

IGIHE yaganiriye n’abantu mu ngeri zitandukanye, abanyamadini, abanyamategeko, abadepite ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta yita ku buzima bw’umwana bagaruka ku cyo batekereza nk’ingamba zafatwa ngo bigabanuke cyangwa bishyirweho iherezo mu gihugu.

-  Kwigisha bigomba kujyana no guhana

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko guca burundu ingeso yo gusambanya no gufata abana ku ngufu ari inzira ndende isaba kwigisha abato n’abakuru amasomo yerekeye ku buzima bw’imyororekere.

Aya masomo kandi akwiye guhabwa n’abana mu byiciro bitewe n’imyaka y’ubukure buri wese akagenerwa uburyo akwiye kuganirizwa ngo bimuteguremo umuntu w’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza Imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu (HDI) mu Rwanda, Dr Aflodis Kagaba, yavuze ko kwigisha abakuru n’abato bidakwiye gutana no guhana uwagaragaweho icyaha no gushishikariza imiryango gutanga amakuru.

Yagize ati “Iki ni icyaha kandi buri wese akwiye kubimenya, hari nk’ibyo bavuga ariko ukumva bidashoboka cyangwa se biteye isoni, gusambanya umwana w’imyaka ibiri, itatu ibyo rwose ni sakirirego. Niba umuntu yahohotewe uwabikoze akwiye kubiryozwa imbere y’amategeko. Ariko se niba byabaye umuryango ntutange amakuru, ukavuga ngo uwabikoze wenda ni uwo mu muryango, bizamenyekana bite? Aho ni ho n’itangazamakuru rizazamo rigatangaza ibiri kujya mbere bikamenyekana kandi bigashakirwa igisubizo.”

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze ko nubwo abanyamadini bigoye cyane guhagarika ibikorwa byuzuye umutima wa kinyamaswa, bakwiye gukomeza kwigisha abantu babo, mu buryo bwo kwita ku bana babo no kubafasha kubaka amarerero ashobora kurinda wa mwana guhura n’ushobora kumwangiza.

Ati “Twavuga ngo dukomeze kwigisha abantu ariko n’ababikora si uko bataba bazi ko ari bibi. N’ubundi ni umunyabyaha ukomeza gukora icyaha, ni ikibazo giterwa n’ibintu byinshi kandi bigoye guhunga. Abanyamadini bazakomeza kwigisha no kongera amarerero kugira ngo abana babone aho birirwa batari kumwe n’abo bakozi cyangwa n’abandi bashobora kubangiza.”

Rutayisire yavuze ko hakiri imbogamizi bitewe n’uko abasambanya cyangwa bagafata abana ku ngufu baba basanzwe bataboneka no mu nsengero bityo ko hakwiye gufatwa ibihano bikakaye ababikoze bagahanwa by’intangarugero.

Umuyobozi wa Porogaramu ya Tubarerere mu Muryango mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), James Nduwayo, yavuze ko igikwiye gukorwa ku ruhande rwabo ari ukwigisha umuryango uburyo buboneye bwo kwita ku bana.

Yasabye ko inzego zashyizweho zirimo urwego rw’inshuti y’umuryango mu midugudu, na zo zakongera imbaraga mu mirimo yazo kugira ngo umwana abungabungwe.

Ati “Buriya ku rwego rw’umudugudu hari abakoranabushake bitwa Inshuti z’Umuryango. Abo rero inshingano bafite ya mbere ni ugukurikirana no kwita ku burenganzira bw’abana no kurinda ihohoterwa ribakorerwa. Ibi barabikora gusa bakeneye kongera gufashwa no kongererwa imbaraga.”

Umunyamategeko Me Cyprien Nsabimana na we yagarutse cyane ku kudatanga amakuru y’uwahohoteye umwana nk’ibigitiza umurindi ibi bikorwa.

Ati “Ikindi gikomeye cyanafasha ni ukurushaho kudahishira abakekwaho ibyaha kuko hari igihe umwana asambanywa umubyeyi we akabihisha. Icyo gihe rero iyo uwo muntu afite umuco mubi ukamuhishira yakoze icyaha n’ejo aba yakora ibindi.”

-  Gufata umwana wese nk’uwawe

Mu muco Nyarwanda, ubundi umwana yarererwaga mu muryango ndetse no mu itorero. Ibi byatumaga buri wese afata umwana kimwe n’uko yafata uwe, yakosa akamuhana bya kibyeyi kandi ntiyashoboraga kumureberera yangirika cyangwa ngo abigiremo uruhare, ahubwo yaharaniraga kubona umwana w’umuturanyi yishimye.

Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko amategeko agaragaza neza ko uwakoze ibyo byaha abibazwa ariko ko hakenewe umusanzu wa buri muntu mu kurandura burundu abaca ruhinga nyuma ababyeyi bakonona abana babo.

Yagize ati “Buri muntu wese akwiye gutekereza ko buri kiremwa cyose kiri iruhande rwe gifite agaciro, dukwiye guha agaciro ubuzima bwa buri wese, ndetse no kwiyumvamo imyumvire ya kibyeyi. Ibi byose birasaba imbaraga zacu twese nka sosiyete kuko ntabwo bireba umuntu umwe gusa.”

Ku ruhande rw’abanyamategeko bo basanga mu itegeko rirengera umwana, Leta igomba gushyiraho ibihano biremereye cyane kugira ngo umuntu ubikora abitinye bitewe na byo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kugera muri Werurwe 2021 bwari bumaze kugira ibirego 718 bikurikiranywemo abagabo 748 n’abagore 14. Muri izo manza, izagejejwe imbere y’urukiko ni 287 mu gihe ibirego 399 byafunzwe bitagejejwe mu rukiko, naho 32 byari bigikorwaho iperereza.

Me Cyprien Nsabimana yavuze ko kuba umuntu yarekurwa bitavuze ko atari gukurikiranwa n’inkiko nk’uko bamwe bakunze kubitekereza, icyakora na none bijyana n’ibimenyetso bifatika kugira ngo Ubushinjacyaha bujyane ikirego mu rukiko.

Ati “Ikintu abantu bagomba gutandukanya ni uko iyo umuntu yafashwe aba akekwa, itegeko rimuha uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere kugeza igihe ahamwe n’icyaha. Usanga iyo umuntu bamurega tuba dutekereza y’uko ibyo akurikiranyweho byabaye ariko aba agikekwaho. Umuntu ashobora gukurikiranwa afunze cyangwa adafunze kandi icyaha kikazamuhama akabihanirwa.”

Ubusanzwe kugira ngo ikirego gihagarikwe kitagejejwe mu rukiko biterwa no kuba Ubushinjacyaha butarabashije kubona ibimenyetso bifatika by’uko ibivugwa mu kirego ari impamo bigatuma gihagarikwa kuko habuze amakuru ahagije kuri byo.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Hakenewe umuti urambye ku kibazo cy'abana bakomeje gusambanywa gikomeje gukaza umurego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .