Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo mu Biryogo hashyizwe Car Free Zone mu rwego rwo kongera ahantu abantu bashobora kuruhukira no kwidagadura, mu buryo bujyanye n’icyerecyezo.
Car Free Zone ya Biryogo imaze kubaka izina muri Kigali kuko buri munsi haba hari urujya n’uruza rw’abaje kuharuhukira no kuhafatira amafunguro.
Hari amakuru y’uko aha hantu hagiye kwagurwa bikagera ahazwi nka Tarinyota ari nayo mpamvu abasanzwe bahacururiza bafite impungenge.
Abakorera Tarinyota bavuga ko ubuyobozi bwababwiye ko umuhanda bakoreramo nawo ugiye guhindurwa Car Free zone bityo ko bakwiye kwimuka vuba.
Asumani Nayituriki uhacururiza yagize ati “ Urebye nta n’integuza baduhaye kuko Gitifu w’Akagari ka Biryogo yabibwiye abantu babiri gusa byibuze ntibatwicaje cyangwa ngo badutumire babitubwire ku buryo tutazi aho tuzimukira.”
Yakomeje avuga ko aya makuru yayabwiwe amaze kwishyura nyir’inzu akoreramo amafaranga y’umwaka wose.
Uwamahoro Salama na we avuga ko afite impungenge z’uko yahawe iminsi 15 yo kuba yimutse mu gihe yari amaze iminsi ibiri amaze kwishyura amezi atandatu nyir’inzu akoreramo.
Yagize ati “Kuduha iminsi mike ngo tuhave basige amarangi bahagire Car Free zone baba batubangamiye cyane ko nkanjye nishyuye amezi atandatu.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, yemereye IGIHE ko basabye abo bacuruzi gushakisha ahandi bimukira.
Ati “ Nibyo twabasabye kwimuka ariko twabahaye iminsi 15 kuko urabona kariya gace kari ruguru y’ahashyizwe Car Free zone ku buryo katumaga hagaragara nabi. Niho abamotari, abahanagura moto n’abakanishi babaga bari, bigateza umutekano muke n’isura mbi kandi dushaka Biryogo isukuye.”
Yongeyeho ko bateganya ko hari indi mihanda yo muri aka gace izagenerwa ibikorwa by’ubukanishi byakotrerwaga Tarinyota kugira ngo n’abakora uwo mwuga babashe kugira aho bakorera.
Munyaneza yijeje ko umucuruzi uzagaragaza ko afite ikibazo gikomeye bazareba uko bamufasha.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!