00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biruta yagegeje ku Nteko umuzi w’ibibazo byazuye M23, Congo ikijundika u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 04:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, intandaro y’ibibazo by’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, yatumye imirwano yubura hagati y’ingabo z’icyo gihugu (FARDC) n’umutwe wa M23, Congo ikishyiramo u Rwanda ko ari rwo ruwufasha.

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yatangiye mu mpera za 2021, nyuma y’imyaka hafi icumi uwo mutwe utsinzwe igice kimwe kigahungira muri Uganda ikindi kigahungira mu Rwanda.

Nubwo igice cya M23 cyateye Congo cyaturutse muri Uganda, Congo imaze igihe ishinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe no kuwufasha mu rugamba ihanganyemo na FARDC.

Ni ibibazo byavuzwe cyane kandi bikomeje kuvugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga, aho abayobozi ba Congo bakomeje gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano kugira ngo imirwano ihagarare, ndetse icyo gihugu kikaba cyaranze kuganira na M23 kuko batemera ko ari abanye-Congo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama, Dr Biruta yasobanuriye Abadepite intandaro y’iki kibazo Congo yakomeje kwirengagiza, ikagishoramo u Rwanda kugira ngo yitaze impamvu zatuma gikemuka burundu.

Biruta avuga ko ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyatangiye mbere gato y’ubukoloni, ubwo bimwe mu bice byari ku bwami bw’u Rwanda byomekwaga ku bihugu by’abaturanyi.

Ati “Hari uduce twari utw’u Rwanda ubu tubarizwa muri Congo, bikaba byaremerejwe mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki 2 Gashyantare 1910, ikaba yari yahuje u Budage bwakolonizaga u Rwanda, u Burundi na Tanzania ndetse n’u Bubiligi bwakolonizaga Congo n’u Bwongereza bwakolonizaga Uganda na Kenya.”

Yakomeje agira ati “Iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa kuwa 14 Gicurasi 1910, buri mukoloni atwara agace ke, babikoze nkuko babyumvaga ariko icyavuyemo ni uko hari Abanyarwanda basigaye muri Congo, hari n’abandi basigaye Uganda.”

No mu gihe cy’ubukoloni, hari Abanyarwanda u Bubiligi bwatwaye muri Congo kujya gukora mu buhinzi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu mvururu zo mu 1959 kugeza mu 1973, Dr Biruta yavuze ko hari abandi banyarwanda bahungiye muri Congo, icyakora “abenshi muri bo barahungutse nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.”

Mu bihe bitandukanye Congo imaze kubona ubwigenge mu 1960, Biruta avuga ko abavuga Ikinyarwanda nta gahenge bagiye bahabwa, ahubwo bagiye bifashishwa ku mpamvu za politiki. Yavuze ko rimwe bagiye babemera nk’abaturage ba Congo, ubundi bakabita abanyamahanga.

Biruta yabwiye abadepite ko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga mu Rwanda mu 1994, Interahamwe n’abahoze mu gisirikare (EX FAR) bakambukana intwaro bakajya muri Congo (yitwaga Zaire), Leta ikabyihorera.

Ati “Hagati ya 1994 na 1995 aba EX Far n’Interahamwe bongereye ibikorwa bya gisirikare, imyitozo ikaza umurego maze inkambi zihinduka ibirindiro bya gisirikare […] Murabyibuka ibitero byagabwe n’Interahamawe na EX FAR mu ntangiriro za 1996, muri uwo mwaka uwahoze ari umugaba w’ingabo zatsinzwe ari we Gen Augustin Bizimungu, yashatse agace kihariye muri teritwari ya Rutshuru ashingamo ibirindiro ndetse atangira kurimbura abanye-Congo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.”

Guhera mu 1996 u Rwanda rwatangiye kwakira impunzi za mbere z’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bagihari na n’ubu kuko Leta ya Congo itigeze igira ubushake bwo kubacyura.

Ni naho Dr Biruta yavuze ko haturutse kurema imitwe yo kwirwanaho ku bavuga Ikinyarwanda muri RDC irimo nka RDC Goma yaje kubyara CNDP, bikarangira havutsemo M23.

Ati “Abumvaga Leta yarabatereranye bakabona bicwa, batotezwa, bagiye bakora imitwe yo kwirwanaho kuko nta Leta baririraga ngo ibatabare.

Aba EX FAR n’Interahamwe bashinze Alir, ariyo yagiye ihindura amazina bayigira FDLR ariko bagenda bicamo ibice bamwe baba RUD Urunana na za FLN […] Kuwa 23 Werurwe 2009, icyo gihe habaye amasezerano yinjiza mu gisirikare cya Congo abarwanyi ba CNDP no kwemerera CNDP kuba umutwe wa politiki wemewe na Leta ya Congo.”

“Icyo gihe Leta ya Congo yemeye ibyo CNDP yasabaga birimo gucyura impunzi zari zarameneshejwe na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ariko Leta ya Congo ntabwo yabishyize mu bikorwa. Yananiwe gucyura impunzi ahubwo ikomeza gufasha FDLR, bityo ibikorwa byayo by’ubwicanyi birakomeza”.

Ubwo M23 yuburaga imirwano mu 2021, Leta ya Congo yongeye gutunga urutoki u Rwanda ndetse isaba amahanga kurufatira ibihano.

Biruta avuga ko ari ukujijisha kugira ngo Congo itabazwa umuzi w’ikibazo. Ati “Leta ya RDC yakomeje kurega u Rwanda ko ababatera baturutse mu Rwanda ndetse baba barwana nabo ukabona bashishikajwe no kureba uko babasunikira mu Rwanda ndetse babe batuma n’u Rwanda rwinjira muri iyo ntambara. Kugira ngo u Rwanda rwinjire muri iyo ntambara icyo babishakiraga, ni uko ingabo za RDC zirwana hamwe na FDLR, baba bari kumwe, babaha intwaro, amasasu n’uyu munsi niko bimeze.”

Dr Biruta yavuze ko bibabaje kuba Congo ikomeje kwirengagiza ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda, ahubwo ikabihirikira ku Rwanda, noneho n’amahanga akabyemera gutyo.

Ati “Bavuga iyo baje baturuka bakavuga u Rwanda, nyamara bigaragara ko u Rwanda abahungiye bari bagihari. Ni uko umubano watangiye gusubira inyuma kugeza aho bigeze uyu mwanya.”

Yavuze ko igisubizo cy’iki kibazo kigomba gukemuka bahereye mu mizi aho cyatangiriye, hakarebwa impamvu M23 irwana n’uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda bukubahirizwa.

Dr Biruta yavuze ko Congo ikomeje kwirengagiza ibibazo by'ubugizi bwa nabi bukorerwa Abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatilla Mukabalisa na Visi Pereza Musa Fazil Harerimana bakurikiye ibisobanuro bya Minisitiri Biruta
Umuvugizi Wungirijwe wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ari mu bitabiriye ibi biganiro
Abadepite ubwo bari bakurikiye Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Kane

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .