Dr. Mulefu yabwiye RBA ko asanga Perezida Ndayishimiye adafitte ibisobanuro byo guha abaturage ku bwo gutsindwa kw’ingabo z’u Burundi zari zifatanyije n’iza RDC kurwanya M23.
Ibyo bituma akomeza gushakira impamvu ku Rwanda, avuga ko rufite gahunda yo gushoza intambara ku gihugu cye kugira ngo abenegihugu be bahugire kuri ibyo binyoma.
Ati “Ese byibuze ntibyaba bishobora kuba bituruka ku kimwaro cy’ibyababayeho bageze muri RDC [Ndayishimiye] akavuga ati ‘ibi bintu turabisobanurira dute abaturage bacu nitutavuga ko ibirimo biba ari u Rwanda’?”
Dr. Mulefu yavuze ko ayo magambo ya Perezida Ndayishimiye ashobora guteza umwuka mubi cyangwa umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibyo kandi abihurizaho na Amb.Fatuma Ndangiza uri mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EALA).
Yavuze ko amagambo y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi azasubiza inyuma bikomeye intambwe mu bya dipolomasi iri guterwa n’ibihugu byombi mu guhosha umwuka mubi umaze iminsi ututumba.
Ati “Njye numvishe ari ijambo rintangaje kandi ukabona bitari bikwiye cyane cyane ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi tuzi ko bumaze igihe buri mu biganiro mu rwego rwa dipolomasi byo gushakisha umuti w’ikibazo.”
“Biratangaje kuba Perezida w’ikindi gihugu avuga u Rwanda ariko akaruvuga mu buryo bwo gushakisha intambara n’ubushotoranyi bidafite ishingiro.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rububa rwa X yavuze ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye ababaje kuko hari intambwe yari imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi harimo no guhosha intambara y’amagambo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!