00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birantega mu kizamini gishya cy’akazi cya MIFOTRA

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 May 2025 saa 02:26
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko bagorwa no gukora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test) giherutse gushyirwaho na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) nka kimwe mu bisabwa abashaka akazi.

Bagaragaza ko bagorwa no gukora icyo kizamini gishya bitewe n’uko gisaba mudasobwa kandi bose batazitunze, icyakora bakavuga ko ikizamini ubwacyo nta kibazo giteye.

Habimana Olivier yabwiye RBA ati “Icya mbere ugomba kuba ufite ni mudasobwa irimo ‘webcam’ kandi si buri wese mu bana barangije kwiga uba ufite mudasobwa nziza gutyo.”

Mudacumura Rosette we yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko rushaka akazi bajya ku ruga rwa MIFOTRA basanga kiriho bakabireka bitewe no kubona nta buryo bwo kugikora bafite.

Bizimana Fiston we yagize ati “Kujya gukoresha mudasobwa zo muri ‘cyber cafe’ na byo bisaba ubundi bushobozi kandi ho haba hari n’urusaku bigoye kuhakorera ikizamini.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine, yasobanuye ko ikizamini cya ‘psychometric test’ nta we ukwiye kukigiraho ikibazo kuko uburyo giteguyemo bworohereza abantu kugikora, icyakoze ko hari ibizakomeza kunozwa.

Ati “Tuzi neza ko hari abashobora kuba badafite ibyo bikoresho koko ariko uko abantu bagenda bamenyera, haboneka ubushobozi bizagenda na byo bihinduka.”

Ikizamini cy’isuzumabushobozi ni cyo kibanza mbere yo gukora ikizamini cy’akazi cyanditse ndetse n’icyo mu buryo bw’ikiganiro (interview).

Abagikora, basabwa kugira nibura amanota 50% kugira ngo bemererwe gukora ibindi bizamini bizanzwe by’akazi.

MIFOTRA yashyizeho icyo kizamini mu ntangiriro za Werurwe 2025.

Giteganywa mu ngingo ya karindwi y’Iteka rya Perezida nimero 128/01 ryo ku wa 03 Ukuboza 2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi.

Mu rwego rwo korohereza abasaba akazi, icyo kizamini gikorerwa aho umuntu aherereye hose bitamusabye kujya kuri site z’ibizamini ariko kigakorerwa kuri mudasobwa kandi ifite internet ihagije.

Bamwe mu rubyiruko batangaje ko bagorwa no gukora ikizamini gishya MIFOTRA yashyizeho kuko gisaba imashini kandi ntazo bagira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .