Biragayitse kuba hakiri abantu bagihohotera abarokotse Jenoside-Ndayisaba Fidèle

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Mata 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC, Ndayisaba Fidèle, avuga ko bibabaje kandi bigayitse kuba mu gihe hibukwa ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiri abantu bakiziritse ku ngoyi y’amacakubiri n’ingabitekerezo ya Jenoside ku barokotse Jenoside.

NURC ivuga ko ikomeje guhumuriza abarokotse Jenoside by’umwihariko abakorewe ibikorwa by’ihohoterwa, ko birimo gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi zizeweho ubushobozi kugira ngo hatangwe ubutabera.

Iri tangazo ryagiye hanze mu gihe mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko cyarangiye rumaze kwakira ibirego 55 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

RIB yavuze ko muri ibyo birego byose, abantu 68 ari bo bakurikiranyweho kubigiramo uruhare, 38 muri bo batawe muri yombi.

Bimwe mu bikorwa byagaragaye byibasira abarokotse Jenoside, ni nk’aho ku wa 13 Mata 2020, uwitwa Nsengiyumva Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, abantu biraye mu murima we batema imyumbati ihinzemo.

Tariki 7 Mata, nabwo inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango zataye muri yombi umuntu umwe wakekwagaho kugira uruhare mu gutema insina z’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 8 Mata, Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Karere ka Kirehe, zataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 ukekwaho gutoteza umugore we w’imyaka 45, amubwira ko azamwica kuko ari Umututsikazi.

Tariki 20 uku kwezi, nabwo Polisi na RIB, mu Karere ka Gakenke, bataye muri yombi umusore ukomoka mu Murenge wa Muhondo, akurikiranyweho amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu musore w’imyaka 24 akurikiranyweho ko ku wa 18 Mata 2020, yoherereje ubutumwa bugufi abantu babiri, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier n’umucuruzi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ubwo butumwa harimo ubwagiraga buti “Kubera iki mwibuka Abatutsi ntimwibuke Abahutu, kubera iki nta Muhutu uba umuyobozi wo mu nzego za leta nkuru, mushaka kuzatwihimuraho mukadutsemba ariko murabeshya turabiteguye tuzabatema tubacogagure kurusha mbere.”

Ngo yaje no kohereza ubundi butumwa umwakirizi w’imisoro ku murenge, avuga ngo “Umva uwitwa Umututsi ntakwiye kuba mu gihugu.”

NURC ivuga ko bibabaje kuba nyuma y’iyi myaka 26 hakiri abantu bameze gutya, gusa igashimira ko abanyarwanda benshi bitandukanije n’ikibi.

Ndayisaba yagize ati “Komisiyo irashima Abanyarwanda muri rusange n’inzego zose zibibafashamo, uburyo bakomeje kwitabira ibikorwa bya gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bujyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

“Abanyarwanda twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose.”

Ndayisaba avuga ko nubwo bimeze gutya, hakiri bake bakomeje kwizirika ku ngoyi y’amacakubiri, ko abo ari abo kurwanywa.

Yagize ati “Birababaje kandi biragayitse ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatusti, hari abantu bake bakiziritse ku ngoyi y’amacakubiri n’ingabitekerezo ya Jenoside babigaragaza mu bikorwa, amagambo n’inyandiko byuzuye urwango, birimo imitekerereze ishingiye ku moko, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside harimo no kubangiriza imitungo.

Abanyarwanda bashishikarizwa gushyira imbere ubumwe bwabo no kudatezuka mu rugendo rw’ubwiyunge, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo.

NURC itanga ubutumwa kuri buri wese ko adakwiye kwihanganira no kudahishira uwo ariwe wese wagaragaraho ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, byaba mu magambo, mu nyandiko no mu bundi buryo bwose kugira ngo bigezwe ku nzego z’ubugenzacyaha n’ubuyobozi bubegereye, bityo bakurikiranwe nkuko amategeko abiteganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yanenze abakomeje kurangwa n'urwango rw'ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .