00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BioNTech yahombye miliyari 1161 Frw mu mezi atatu, yerekeje amaso ku nkingo za kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2024 saa 09:32
Yasuwe :

Nyuma y’igihombo gikabije cyikubye inshuro zirenga enye yagize mu gihembwe gishize cya 2024 ugereranyije n’umwaka ushize, uruganda rukora inkingo rwa BioNTech rwerekeje amaso ku gukora imiti ishobora kurwanya kanseri kugira ngo rurebe uko rwaziba icyo cyuho.

Imibare igaragaza ko BioNTech mu gihembwe gishize (cyangwa mu mezi atatu ashize) cya 2024, yahombye miliyoni 885$ (arenga miliyari 1161 Frw).

Icyo gihombo cyikubye inshuro zirenga enye ugereranyije na miliyoni 190,4$ (arenga miliyari 249 Frw) icyo kigo cyari cyahombye mu gihembwe nk’icyo umwaka ushize.

Ku wa 5 Kanama 2023, BioNTech yagaragaje ko icyo gihombo cyatewe n’uko abagura inkingo za Covid-19 bahanantutse ku buryo bugaragara.

Nk’ubu ibyo uru ruganda rwinjije byagabanyutseho 23% mu mezi atatu ashize ugereranyije n’iby’icyo gihe cy’umwaka ushize, kuko ubu yinjije miliyoni 128.7 z’Amayero (arenga miliyari 184 Frw).

Byose byagizwemo uruhare n’abatagishishikajwe no kugura inkingo za Covid-19 nk’uko mu myaka itatu ishize ubwo iyo ndwara yari yarabaye agatereranzamba mu Isi, byari bimeze.

Umuyobozi Mukuru wa BioNTech ushinzwe imari, Jens Holstein yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa igenamigambi ryabo ry’igihe kirekire kugira ngo barebe ko baziba ibyo byuho mu gihe gisigaye cy’umwaka.

Kugeza uyu munsi BioNTech yahinduye umuvuno, kuko ubu 90% by’ubushakashatsi bwo guteza imbere imiti n’inkingo iri gukora, ntaho buhuriye na Covid-19.

Yabwimuriye ku guteza imbere imiti n’inkingo bya kanseri ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkingo rizwi nka mRNA.

Iki kigo giherereye i Mainz mu Budage, cyiyemeje ko bitarenze 2026 kizaba cyashyize hanze inkingo za kanseri zo mu bwoko butandukanye.

Nubwo BioNTech iri kurira ayo kwarika, ku rundi ruhande Pfizer byakunze gufatanya mu gukora inkingo za Covid-19 yagaragaje ko ishobora kubarura inyungu yigiye hejuru mu gihe uyu mwaka waba urangiye.

Si inyungu yaba yakomotse ku nkingo za Covid-19, ahubwo na yo yerekeje amaso ku gukora inkingo n’imiti bya kanseri.

Nk’ubu mu cyumweru gishize yatangaje ko yagiranye amasezerano n’ikigo cyo muri Amerika cya Seagen ya miliyari 43$ yo gukora iyo miti. Ikindi Pfizer igaragaza ko gucuruza imiti yo guhangana n’indwara zifata umutima byatumye iziba icyuho cyo kugabanuka kw’isoko ry’inkingo za Covid-19.

BioNTech yahombye miliyari 1161 Frw mu mezi atatu ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .