BioMassters yabitangaje ubwo yari mu mahugurwa yateguye ku bufatanye n’Umuryango wita ku ngufu zisubira, World Bioenergy Association, agamije kwiga ku buryo bwo gufasha amashuri kubona ingufu zifashishwa mu guteka zitangiza.
Ayo mahugurwa yari agamije kureba uko hakwimakazwa ibicanwa bizwi nka paleti biba byaturutse ku gutunganya ibisigazwa by’ibiti nk’ibarizo n’ibindi, bikaba byasimbura inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bidukikije.
Yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera nk’uburezi, abahanga mu by’ingufu, abafata ibyemezo bitandukanye n’abandi.
BioMassters yayateguye ni ikigo cyo mu Rwanda cyashinzwe mu 2020 hagamijwe guhangana no kurwanya ihindagurika ry’ibihe, binyuze mu kwimakaza ibicanwa bitangiza ikirere.
Iki kigo gifite uruganda i Rubavu kikanagira amaduka mu Mujyi wa Kigali, kimaze gutanga imbabura 6500 zigezweho zafasha mu gutekera ahasukuye zikanafasha mu kurengera ibidukikije kuko zidasohora imyuka.
Iki kigo gitanga imbabura ziri mu moko abiri arimo iz’ibyuma n’izindi zikorerwa mu Rwanda hifashishijwe amatafari, zose zifite umwihariko mu guteka neza, kuko zitarekura imyotsi kandi zigakoresha ibicanwa bitangiza.
Umuyobozi Mukuru wa BioMassters, Claudia Muench, yavuze ko intumbero yabo ari ugufasha Abaturarwanda kwimakaza uburyo bwo guteka bugezweho, bubarinda indwara z’ubuhumekero, budahenze ndetse bufasha mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Binyuze mu kwimakaza ibicanwa bya paleti bikozwe mu bisigazwa by’ibiti mu Rwanda, turi kugerageza kugabanya uburyo bwo guteka burekura imyotsi yangiza, twibanda ku bugezweho ndetse bunafasha abanyeshuri bacu bari ku mashuri.”
Umuyobozi Mukuru wa World Bioenergy Association, Dr. Christian Rakos, yagaragaje ko ubwo buryo bw’imitekere ari ingirakamaro, yemeza ko ibyo BioMassters imaze kugeraho bitanga icyizere.
Ati “Ubu buryo butewe inkunga ifatika ndetse hagakorwa n’igenamigambi rinoze, bwakwagurwa ndetse bukungura abaturage benshi mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.”
Umuyobozi wa BioMassters, Sylvain Rucyaha, yavuze ko umushinga wabo wo kwifashisha ibi bicanwa bitangiza mu mashuri byatanze umusaruro, bugabanya imyotsi ndetse bigaragazwa ko bubungabunga ibidukikije binyuze mu kurwanya iyangirika ry’ikirere.
Yavuze kandi ko inkwi zisanzwe zikoreshwa zagabanyijwe, bigabanya igiciro bakoreshaga mu kugura inkwi zakoreshwaga, ibituma uburyo bwo guteka mu mashuri butwara amafaranga make.
Umuyobozi muri Erlauf Investment GmbH, Dr. Peter Sommerer, na we yagaragaje ko abantu bakwiriye gushora imari mu mishinga nk’iyi ibungabunga ibidukikije, iteza imbere ubuzima bw’abaturage ari na ko iteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ati “Gushora imari mu mishinga nk’iyi bizagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ejo hazaza.”
Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ibijyanye no kwimakaza ingufu zisubira, ibigo nka BioMassters na World Bioenergy Association ni bimwe mu byitezweho gufasha igihugu gukomeza kwagura iyo gahunda.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!