Bimwe mu byo ukwiye kwitwararika mu gihe utekesha gaz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko byashyizeho gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa ingano y’ibimera bikoreshwa cyane cyane ibiti hagamijwe kubona ingufu zikoreshwa mu guteka n’imyotsi yangiza ikirere.

Gaz ni bumwe mu buryo bwizewe kandi bworoshye gukoreshwa bwafasha mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

N’ubwo ariko ahenshi ubu bamaze kwitabira gukoresha gaz, ni byiza kwita ku buryo ikoreshwa, uyikoresheje wese akabanza kugenzura ko nta mpanuka yamuteza kandi akamenya uko ikoreshwa, kuko iyo ikoreshejwe nabi iteza inkongi cyangwa ikaba yateza n’impanuka zahitana abayiri hafi.

Umukozi ushinzwe Ubukangurambaga ku Mikoreshereze ya Gaz muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Issa Karera, avuga ko gaz ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’ibicanwa bibyara ingufu zikoreshwa mu guteka.

Atanga inama ko abayikoresha bagomba kwigengesera, bakareba ko ibikoresho bayiguriyemo ndetse n’ibijyana nabyo byose byujuje ubuziranenge bwa ngombwa, hanyuma bakanamenya uko bakwitwara igihe havutse inkongi.

-  Kwitondera imikoreshereze ya gaz

Kimwe mu bikunze gutera impanuka za gaz ni ugutumuka no gukwira mu nzu mu gihe icupa cyangwa imigozi inyuramo byangiritse, maze agashashi gato k’umuriro kose kayigezeho kagatuma igurumana.

Karera avuga ko abakoresha gaz bose bakwiye kwibuka kuzimya amashyiga no kugenzura ko icupa rifunze neza mu gihe cyose barangije guteka.

Ati “Usanga hari abarangiza guteka bakazimya amashyiga gusa ariko ntibanafunge icupa. Ibi si byiza kuko uwahanyura wese agakoma ku ishyiga azi ko rizimije ashobora kurifungura atabigendereye gaz igatangira gusohoka. Cyane cyane nk’ahantu haba abana bato, ni byiza kwibuka gufunga icupa.”

Akomeza avuga ko umuntu wese ukoresha gaz agomba kwitegereza ko umugozi uva ku icupa rya gaz uyijyana ku mashyiga ucometse neza kandi utanyura ahantu hari umuriro nko hafi y’imbabura ndetse na regirateri (regulator) ikaba imeze neza ku buryo nta gaz inyuramo ngo isohoke hanze ikwirakwire mu nzu.

Ati “Iyo gaz yakwirakwiriye mu nzu kubera kuva kw’icupa cyangwa umugozi udacometse neza, agashashi k’umuriro ako ari ko kose kaba gashobora guteza inkongi. Ni byiza ko uwo mugozi ucomekwa neza ukaba ukomeye.”

Asaba kandi abagura gaz kwitegereza ko amacupa bahabwa ameze neza, ko atangiritse ngo ahombane cyangwa abe yaratobotse.

Ikindi cyo kwitondera, ni ukureba ko icupa riteretse ahantu hagera umuyaga, byaba ngombwa rikabikwa hanze y’inzu ahantu ritakwangirika kandi buri gihe rikabikwa rihagaze.

-  Gaz iyo iva wabimenya ute, wakora iki?

Karera avuga ko iyo gaz iva igakwirakwira aho utekeye ushobora kubibwirwa n’impumuro yihariye.

Ati “Igihe cyose wumvise impumuro yihariye mu gikoni utabona icyayiteye, ugomba kwihutira kureba ko nta cyuho kiri ku mashyiga, ku mugozi cyangwa ku icupa kirimo gutuma gaz isohoka, hanyuma ukihutira kukiziba (kugifunga).

Bimwe mu byo ugomba kwihutira gukora igihe ubonye gaz yasohotse, ni ugufunga amashyiga n’icupa ukabisohora hanze, ugafungura amadirishya kugira ngo gaz yakwiriye mu nzu isohoke, ukirinda icyateza igishashi cy’umuriro icyo ari cyo cyose mu cyumba cyakwiriyemo gaze nko gucana ikibiriti, gucana amatara akoreshwa n’amashanyarazi cyangwa gucomeka ibikoresho ibyo ari byo byose bikoresha amashanyarazi kuko nabyo biteza udushashi twahura na ya gaz tugateza inkongi.

Mu bindi bishobora gutuma gaz iturika harimo kuba icupa ryayo n’amashyiga biteretse ahantu hatagera umuyaga. Hari kandi kuba ishyiga ryaka ukazunguza icupa ushaka kumva isigayemo cyangwa se ukariryamisha.

-  Igihe ubona ikibatsi kizamutse wakora iki?

Karera avuga ko igihe habayeho gucana gaz ukabona hazamutse ikibatsi kubera ko isohoka mu buryo budasanzwe ugomba kwihutira kuzimya iyo nkongi.

Ibyo wakwifashisha mu kuzimya inkongi yatewe na gaz harimo umucanga, cyangwa se ikiringiti ukagipfukisha aho ikibatsi gituruka, cyangwa se ugakoresha icupa rya kizimyamwoto cyane ko ryo ryizewe mu kuzimya inkongi iyo ari yo yose igihe itarazamuka ngo ikwire inzu yose.

Ati “Ni byiza ko uwabona ubushobozi yagura icupa rya kizimyamwoto, akaba arifite kuko yaryifashisha igihe icyo ari cyo cyose, nk’uko abatwara imodoka baryitwaza.”

Hari kandi n’akuma kagenewe kugaragaza ko gaz yakwiriye mu nzu kitwa “Gas detector”, kugashyira aho utekera byagufasha kwirinda impanuka y’inkongi itaraba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .