Dr. Murangira yabitangaje kuri uyu wa 17 Nzeri 2024, ubwo hagaragazwaga abakekwaho kwiba imodoka z’abaturage bifashishije amayeri.
Yasubizaga ikibazo yari abajijwe kijyanye n’abanenga ibikorwa byo kwereka abantu bakekwaho ibyaha, aho bavuga ko bibangamira ihame ryo gufatwa nk’umwere kugeza ukekwa abihamijwe n’urukiko.
Abanenga ibyo bikorwa bashingira ku itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Mu ngingo yaryo ya 107 rigaragaza ko ukurikiranyweho icyaha afatwa nk’umwere igihe cyose urubanza rutaramwemeza icyaha burundu.
Iryo tegeko kandi rivuga ko iyo icyaha cye kitaragaragazwa ushinjwa atagomba gutanga ibimenyetso byo kwiregura.
Dr. Murangira yagaragaje ko umusaruro mwiza uturuka muri uko kwerekana abo baba bafatiwe mu byaha bitandukanye wagaragaye.
Yatanze urugero ku bantu 45 RIB iherutse kugaragaza byakekwaga ko bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money, aho bari bamaze kwiba arenga miliyoni 400 Frw.
Ati “Nyuma yo kuberekana twakiriye ibirego byinshi bitandukanye by’abantu bibwe ariko bari barabuze ababibye. Akimubona ahita uvuga ati ‘uriya ni we wanyibye agahita atanga ikirego’.”
Uyu muyobozi yavuze ko bifasha mu gukumira ibyaha aho n’ugira akayihayiho ko gukora bene icyo cyaha yibuka ko hari abo yabonye bafashwe na bo bagatinya ko bashobora gufatwa, icyaha kigakumirwa uko.
Ikindi ni uko abaturage bamenya amayeri abo bantu baba bakekwaho ibyaha bakoresha cyane cyane ku byaha bishya, ubundi bakirinda.
Dr. Murangira ati “Nko kuri bariya bantu twafashe bibaga abantu amafaranga bakoresheje amayeri arimo no koherereza ubutumwa abantu, ubu turi kubona ubutumwa butubwira buti ‘mwarakoze bwa butumwa bwa hato na hato bwaragabanyutse’. Hari umusaruro ukomeye umaze kuva muri ibi.”
Dr. Murangira yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rwabishyizeho umucyo mu kirego rwari rwaregewe kijyanye no kwerekana abakekwaho icyaha bataragihamwa.
Uwari waregeye Urukiko rw’Ikirenga ni Umunyamategeko witwa Murangwa Edward wagaragazaga ko buberekana binyuranyije n’itegeko nshinga.
Mu nama rwatanze, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko mu gihe inzego zishinzwe iperereza zikorana n’itangazamakuru mu rwego rwo kumenyesha rubanda iby’iperereza ririmo gukorwa, zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hubahirizwe ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose icyaha kitaramuhama.
Dr. Murangira ati “Ariko ntaho ruvuga ko rya hame riba ryahonyowe. Ntibikwiriye kugibwaho impaka. Hari abo twumva babijyaho impaka. RIB ni urwego ruhari kugira ngo amategeko yubahirizwe mu nyungu ya rubanda, abantu batekane barindwe ibyaha.”
Yavuze ko abanenga ibyo bikorwa babikora muri rwa rwego rw’ubwisanzure bwo gutangaza ibyo batekereza. Ati “Ariko mu gutangaza ibyo utekereza jya ugaragaza ubuhanga, ushingire ku itegeko. Biranasebetse cyane gusobanura itegeko utumva, abantu bakubonaga nk’umuhanga, bituma bagucishamo ijisho.”
Yagiriye inama abantu bategura ibiganiro cyane cyane byibanda ku mategeko, kuzajya babanza gusoma cyangwa bakabanza kwegera inzobere muri ayo mategeko, aho gutangaza ibintu badasobanukiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!