00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigomba guhagarara - Perezida Kagame avuga ku bwicanyi bukorerwa abarokotse Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 December 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Perezida Kagame yamaganye ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara hirya no hino mu gihugu, bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, ubwo bwicanyi bugahagarara burundu.

Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla n’iya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi kubera kubura ubutabera bishingiye kuri politiki mbi yari mu gihugu, bituma Abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n’aho bicana.

Ati “ Ubutabera mu gihugu cyacu, bwagenze nabi cyane mu myaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana. Ibyo byarabaye, aho niho tuva. Ariko aho tujya nabyo bimaze kumvikana igihe kirekire, ni ahandi kandi ni ngombwa.”

Perezida Kagame yavuze ubu Abanyarwanda basabwa kubana neza, bakubahiriza ubutabera n’amategeko igihugu kigenderaho. Yavuze ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, bafite uburenganzira bungana, kandi ubutabera bugomba kubibafashamo.

Ati “ Sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Nta bundi buryo bukwiriye gusimbura ubutabera, ariko aho budakoze, ibindi birakora.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri rusange, abantu bose batabonye ubutabera bifuza, ariko ko hari ababubuze kurusha abandi, ari nabyo byagejeje ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yavuze ko kuba uyu munsi hari ibikorwa bikigaragara bishobora gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi, ari ibintu bidakwiriye na mba.

Ati “Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”

Yakomeje agira ati “Kwica abantu babuze amateka n’ubundi igihe cyose, banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha aho, ishaka kugirira abantu, abarokotse, kubagirira nabi bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora nadakora hazakora ibindi. Ibyo ndabyatuye, ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abandi bakinisha politiki y’u Rwanda bakavuga amagambo atari ukuri, n’amahanga akabashyigikira bashaka kugaragaza u Rwanda, ubutabera bwarwo n’amategeko yarwo ko ari ubusa.

Ati “Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu [ari ubusa], ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho, bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka.”

Mu mezi atatu ashize, mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 muKarere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative (RCI), Uwase Patricie, yitabiriye irahira ry'abayobozi b'Urukiko rw'Ikirenga
Senateri Mukabalisa Donathille na Dr. Usta Kaitesi ubwo bageraga ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.
Senateri Ndangiza na Depite Rubagumya ubwo bageraga mu Ngoro y'inteko Ishinga Amategeko.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla ubwo yari ageze aho umhango wo kurahira wabereye
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, na we ari mu bagize Guverinoma bitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yinjiraga ahabereye umuhango w'irahira
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri Ushinzwe Ibikowa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira baganira mbere y'uko umuhango w'irahira utangira
Perezezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Dimitilla, yarahiriye inshingano nshya
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, na ubwo yari ategereje kurahirira inshingano nshya
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, aganira na Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima
Minisitiri Bizimana Jean Damascene na Senateri Mukabalisa Donathille bungurana ibitekerezo
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aganira na Minisitiri Consolée Uwimana
Perezida Kagame wakiriye indahiro z'abayobozi b'Urukiko rw'Ikirenga yasabye ko ubutabera bukora mu gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yarahiriye inshingano ze imbere ya Perezida Kagame
Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, ubwo yagezaga indahiro ye ku Mukuru w'Igihugu
Perezida Kagame yavuze ko ubutabera nibudakora mu guhagarika ibikorwa by'ubugizi bwa nabi ku barokotse Jenoside, hazakoreshwa ubundi buryo.
Senateri Evode Uwizeyimana hamwe n'abandi bayobozi bari muri uyu muhango

Amafoto: Kwizera Herve
Video: Igisubizo Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .