Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla n’iya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi kubera kubura ubutabera bishingiye kuri politiki mbi yari mu gihugu, bituma Abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n’aho bicana.
Ati “ Ubutabera mu gihugu cyacu, bwagenze nabi cyane mu myaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana. Ibyo byarabaye, aho niho tuva. Ariko aho tujya nabyo bimaze kumvikana igihe kirekire, ni ahandi kandi ni ngombwa.”
Perezida Kagame yavuze ubu Abanyarwanda basabwa kubana neza, bakubahiriza ubutabera n’amategeko igihugu kigenderaho. Yavuze ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, bafite uburenganzira bungana, kandi ubutabera bugomba kubibafashamo.
Ati “ Sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Nta bundi buryo bukwiriye gusimbura ubutabera, ariko aho budakoze, ibindi birakora.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri rusange, abantu bose batabonye ubutabera bifuza, ariko ko hari ababubuze kurusha abandi, ari nabyo byagejeje ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Yavuze ko kuba uyu munsi hari ibikorwa bikigaragara bishobora gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi, ari ibintu bidakwiriye na mba.
Ati “Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”
Yakomeje agira ati “Kwica abantu babuze amateka n’ubundi igihe cyose, banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha aho, ishaka kugirira abantu, abarokotse, kubagirira nabi bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora nadakora hazakora ibindi. Ibyo ndabyatuye, ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.
Perezida Kagame yavuze ko hari n’abandi bakinisha politiki y’u Rwanda bakavuga amagambo atari ukuri, n’amahanga akabashyigikira bashaka kugaragaza u Rwanda, ubutabera bwarwo n’amategeko yarwo ko ari ubusa.
Ati “Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu [ari ubusa], ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho, bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka.”
Mu mezi atatu ashize, mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 muKarere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.
Amafoto: Kwizera Herve
Video: Igisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!