Mu gihe biba bimeze bityo hari n’aho usanga hatajya habura amazi na rimwe, ku buryo ikibazo bacyumva mu migani.
Hari abo ujya baganira bibaza icyaba gitera iki kibazo ukumva bavuga basa n’abacyeka ko aho adakunda kubura usanga ari uduce dutuyemo abantu bakomeye n’ahari ibikorwaremezo nk’amavuriro,inganda,inzego z’ubuyobozi, amashuri n’ibindi bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.
Umuyobozi w’Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove Yassin Bushayija yavuze ko hari impamvu zituma hari ahantu amazi ashobora kubura kandi ahandi ahari. Ni impamvu ahanini zishingiye ku mitere y’agace bitewe n’aho amazi aba yaturutse.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bayakwirakwiza mu duce dutandukanye batitaye ku buhangange ndetse n’igitinyiro cy’abadutuyemo nk’uko hari abajya babyibaza.
Ati “Bitewe n’imiterere y’aho umuturage atuye ushobora kohereza amazi mu bigega akageramo ariko kubera ko amazi tubizi neza ko kugira ngo agere ku muntu uri hejuru, abanza k’uwo hasi ntabwo ari nk’amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikunze kubaho nk’iyo habayeho iturika ry’itiyo ko icyo gihe iyo bongeye koherezamo amazi muri uwo muyoboro nyuma yo kuyisana, abanza agahera ku batuye aho itiyo irangirira ikagenda yuzura kugeza aho itangirira
Ati “Hari igihe rero uriya wo hejuru atinda kumugeraho, kuburyo wenda ashobora kuba yavuga ngo njyewe hari ikibazo mfitanye n’abakozi ba WASAC kandi mu by’ukuri ntacyo.”
Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.
Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!