Bigenda bite iyo umuntu adakurikiranye amafaranga ye ari kuri mobile money?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Kamena 2020 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mwaka wa 2010 ubwo serivisi za Mobile Money zatangiraga gukoresha mu Rwanda, abaturarwanda benshi bamaze kuyoboka ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga, kwishyurana cyangwa kuyabika.

Hagati ya Mutarama na Mata 2020, ingano y’amafaranga yoherejwe kuri Mobile Money yazamutse 450 ku ijana agera kuri miliyari 40 Frw, nk’uko bitangazwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Bijyanye n’uwo mubare urimo kunyuzwa kuri konti za mobile money, wakwibaza uko bigenda iyo konti imaze igihe idakora, ntihagire umuntu ubaza amafaranga abitse kuri numero runaka kubw’impamvu zitandukanye.

Amabwiriza N° 07/2016 /2016 yo ku wa 01/12/2016 agenga imicungire y’amafaranga ari kuri konti zitagikora n’izahagaze, agena ko iyo hashize igihe cy’imyaka itanu amafaranga ari kuri konti yashyizwe mu cyiciro cya konti zahagaze kandi atarakurikiranwe na bene yo, ayo mafaranga yohererezwa Banki Nkuru y’Igihugu.

Bikorwa n’ikigo cyakira amafaranga ya rubanda n’ikigo gitanga amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa guhera igihe iyo myaka itanu yarangiriye.

Ikigo cyakira amafaranga ya rubanda n’ikigo gitanga amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga cyohereje ayo mafaranga bibika amakuru arebana n’umwirondoro wa nyiri konti.

Koherereza Banki Nkuru amafaranga atagikurikiranwa na bene yo ntibikura ku kigo cyakira amafaranga ya rubanda cyangwa ikigo gitanga amafaranga ku buryo bw’ikoranabuhanga, uburyozwe bwashingira ku mafararanga adakurikiranwa na beneyo ibyo bigo bitoherereje Banki Nkuru n’ibindi bibazo byavuka kuri konti y’umukiliya.

Amafaranga atarakurikiranwe afatwa nk’imitungo yasizwe na bene yo

Amafaranga yoherejwe kuri Banki Nkuru nk’uko biteganywa n’aya mabwiriza afatwa nk’imitungo yasizwe na bene yo kandi acungwa hakurikijwe itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo.

Iryo tegeko rivuga ko “imitungo yasizwe na bene yo icungwa na Leta ihagarariwe na Minisiteri kugeza igihe bene yo bimenyekanishirije. Mu gihe ba nyir’imitungo bapfuye nta bazungura bafite, imitungo basize yegurirwa Leta".

Iyo nyir’umutungo yimenyekanishije, amaze no kugaragaza ibimenyetso bihamya ko uwo mutungo ari uwe koko, asubizwa umutungo we nta mpaka. Ni nako bigenda iyo umuntu ashatse gusaba amafaranga ye yari kuri mobile money, agana ishami ribishinzwe muri Minisiteri y’Ubutabera, agasubizwa amafaranga ye.

Iyo habaye gushidikanya cyangwa kutemera ibimenyetso byatanzwe n’uwiyita nyir’umutungo, Minisiteri irabisuzuma, igatanga umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 60 kuva ikimara kubona ibyo bimenyetso.

Iyo uwiyita nyir’umutungo atishimiye umwanzuro wafashwe na Minisiteri ku bimenyetso bye, ashyikiriza ikirego urukiko rubifitiye ububasha.

Kugeza mu mwaka wa 2019, umunyarwanda umwe muri bane yakoreshaga mobile money, umubare wiyongereye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, aho abaturage bashishikarizwa kwishyurana no kohererezanya amafaranga mu ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .