00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ni byose ku bageze mu zabukuru bongerewe amafaranga ya pansiyo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 January 2025 saa 06:59
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rumaze iminsi mike rutangaje ko amafaranga abageze mu zabukuru bahabwa azwi nka pansiyo yiyongereye, aho bavuga ko icyo cyemezo bacyakiranye yombi kuko ibiciro biri ku isoko bitari bigihura n’amafaranga bahabwa.

Abaganiriye na RBA batuye i Kigali bagaragaje ko kongera pansiyo bahabwa ari nko kubasindagiza mu masaziro yabo, kuko nta yindi mirimo bakora ibinjiriza amafaranga.

Turabumukiza Gaspard yagize ati “Biranejeje cyane kuko nko ku bakozi ba kera bamaze igihe muri pansiyo bahembwaga intica ntikize idahuye n’ibiciro biri ku isoko. Ubu barabasha kujya guhaha kuko uwafataga 13.000 Frw akaba yageze kuri 33.000 Frw, urumva ko birutana.”

Gatera Christophe we yagize ati “Turabyishimiye kuko ni ukudusindagiza mu zabukuru, bidufasha mu mibereho yacu bwite. Ni iby’agaciro gakomeye imbere y’ikiremwamuntu kuko biba bigaragaza ko na Leta itwitayeho mu myaka yacu tuba tugezemo tukagira icyo tubona kitwigiza imbere.”

Mirindi Johnson we yavuze ko “Izo mpinduka ni nziza nkurikije uko byagendaga mbere. Amafaranga umuntu yahembwaga avuye mu kazi agiye muri pansiyo yagumaga ari ayo kugeza igihe azasazira. Ni impinduka nziza ku banyamuryango ba RSSB.”

“Abafataga make nabonye babongereyeho amafaranga afatika kandi ni byiza cyane. Twizeye ko n’ikindi gihe bazakomeza kongeraho n’andi kuko agiyeho yose agira ibyo afasha.”

Impinduka zongera amafaranga agenerwa abageze mu zabukuru zatangajwe muri Mutarama 2025, nyuma y’uko mu mpera za 2024 hari hazamuwe umusanzu w’ubwiteganyirize watangwaga.

RSSB ivuga ko ubwo bwiyongere bw’imisanzu ari bwo bwashingiweho mu kongera amafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo rya RSSB ryasohotse ku wa 24 Mutarama 2025, ryerekanye impinduka ku mafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru n’ingoboka y’ibyago bikomoka ku kazi, guhera muri Mutarama 2025.

RSSB yatangaje ko amafaranga fatizo ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi yongerewe ava kuri 13.000 Frw agera kuri 33.710 Frw. Ibi bivuze ko amafaranga atagibwa munsi mu gutanga pansiyo ari 33.710 Frw, mu gihe yari asanzwe ari 13.000 Frw.

Ibyo bivuze ko abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere kuri 47.710 Frw; abahabwaga 50.000 Frw, bazajya bahabwa 92.710 Frw; uwahabwaga 100.000 Frw, azajya ahabwa 155.210 Frw; uwahabwaga 500.000 Frw, azajya afata 580.000 Frw; ni mu gihe uwahabwaga byibura 1.000.000 Frw, azajya ahabwa 1.095.210 Frw.

Abageze mu zabukuru bishimira ko amafaranga bahabwa yiyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .