BEU Hand Sanitizer yakuwe ku isoko ry’u Rwanda kubera kutuzuza ubuziranenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mata 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyafashe icyemezo cyo gukura ku isoko umuti usukura intoki wa BEU Hand Sanitizer, wakozwe n’Uruganda Holy Trust Ltd rwo ku Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ibizamini byo muri laboratwari, byerekanye ko utujuje ibyangombwa bituma umuti runaka wemerwa nk’ushobora gusukura intoki.

Mu itangazo yasohoye nyuma y’isuzuma ryakozwe, Rwanda FDA yatangaje ko “yabaye ihagaritse ibikorwa by’uruganda”, ndetse imenyesha abaturage barimo “abawukoresha, abawuranguza bari bakiwufite guhagarika kuwukwirakwiza cyangwa kuwukoresha, bakawusubiza aho bawuvanye.”

Rwanda FDA iheruka gusaba abatumiza n’abacuruza imiti irimo kwifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ko badakwiye kucyuririraho ngo bagurishe ibyo bikoresho bitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko umuti ukoreshwa ugomba kuba uvanze mu buryo bukwiye, urimo alcool itari hasi ya 70%, ndetse ibindi bikoresho bikaba bihura n’ibipimo byagenzuwe byaba amasabune, udupfukamunwa n’ibindi.

Rwanda FDA kandi iheruka gutegeka ko imiti isukura intoki yakozwe n’uruganda Oxalis Limited rwo mu Karere ka Bugesera mu Murenge Nyamata, ivanwa ku isoko kuko itujuje ubuziranenge. Ayo arimo amacupa ya mililitiro 500 na 50.

Yahise ihagarika ibikorwa by’urwo ruganda, isaba abaguze ibyo bicuruzwa kubisubiza ndetse n’abari babiranguiye bagahagarika kubicuruza.

Umuti wa BEU Hand Sanitizer wavanywe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .