Umuyobozi wa Bethany Investment Group ifite hoteli eshanu mu bice bitandukanye by’u Rwanda, Ntwali Janvier, yavuze ko bagabanyije ibiciro mu rwego rwo gufasha abakiliya kuryoherwa n’iminsi mikuru.
Ati "Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ni igihe abantu bahura n’imiryango yabo bagatembera, bakajya kwishimira ubuzima. Natwe niyo mpamvu twafashe gahunda yo kugabanya ibiciro kugira ngo abakiliya bacu baryoherwe n’iminsi mikuru kandi mu buryo buboroheye."
Muri ibi bihe kandi, iyi hoteli yateguye ibikorwa bitandukanye birimo ibizashimisha abana. Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibya Pele Noël izerekwa abana ndetse bakazahabwa impano ku munsi wa Noheli, mu gihe ababyeyi bateguriwe ’Chrismas Buffet’ izabafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru."
Ntwali yasobanuye ko ibi bikorwa byose bigerwaho kubera umutekano uri mu Rwanda, avuga ko ari ibyiza biterwa n’ubuyobozi bwiza buri mu Rwanda, ati "Ndashimira Perezida Paul Kagame, ni we utuma tugira umutekano abantu bagatembera natwe tugakora ishoramari riteza imbere igihugu kuko rihanga imirimo."
Bethany Hotel Karongi ni imwe mu mahoteli yashinzwe bwa mbere mu yahoze ari Kibuye mu myaka ya 1980. Kugeza ubu iracyari mu zikomeye zibarizwa muri ako karere kazwiho ubukerarugendo.
Bethany Investment Group ifite hoteli zizwi nka Bethany mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Karongi, Rubavu, Nyagatare na hoteli ebyiri ziherereye mu mujyi wa Kigali.
Yifurije abakiliya b’iyi hoteli kugira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!