Bernard Munyagishari yasubiye imbere y’urukiko mu bujurire, urubanza rwe rwimurirwa mu Gifaransa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Bernard Munyagishari, uheruka guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu, Inteko y’abacamanza itangaza ko rugomba kuburanwa mu rurimi rw’Igifaransa nk’uko byemeranyijweho n’ababuranyi.

Ku wa 20 Mata 2017 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Bernard Munyagishari icyaha cya Jenoside, rumukatira gufungwa burundu.

Bernard Munyagishari yoherejwe mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpuzamahanga (ICTR) yahamijwe icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Yasomewe urubanza adahari kuko yari amaze igihe yararwikuyemo, agaragaza ko atemera abavoka yahawe.

Ariko uru rubanza rwasomwe abavoka babiri baruburanaga bahari, ndetse bahita batangaza ko bajuririye iki cyemezo cy’urukiko.

Munyagishari yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyoko muntu no gufata abagore ku ngufu. Yafashwe kuwa 25 Gicurasi 2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yoherezwa Arusha kuwa 14 Kamena 2011.

Uyu mugabo wayoboraga MRND ku Gisenyi yagejejwe mu rukiko bwa mbere kuwa 20 Kamena 2011 i Arusha, aza koherezwa kuburanira mu Rwanda kuwa 24 Nyakanga 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .