Bernard Makuza yahawe kuyobora indorerezi za AU mu matora yo muri Burkina Faso

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi w’indorerezi z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso ateganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2020.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Bernard Makuza, yashimiye Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ku bw’iki cyizere yagiriwe.

Ati “Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ntewe ishema n’icyizere mwangiriye mukampa kuyobora itsinda ry’indorerezi z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso. Nemeye kuzatanga uruhare rwanjye, mfatanyije n’itsinda ryashyizweho.”

Iri tsinda ry’indorerezi rigizwe n’abantu bari hagati ya 25 na 30 bo mu bihugu bitandukanye, biganjemo abahoze muri politike, abagize sosiyete sivile ndetse n’abashakashatsi.

Mu matora y’umukuru w’igihugu muri Burkina Faso harahatana abakandida 13 barimo n’usanzwe ari Perezida w’iki gihugu, Roch Marc Christian Kaboré.

Mu nshingano indorerezi mu matora ziba zifite harimo kureba ko nta buriganya buba mu matora, kwerekana ahari ibibazo, gutanga inama ndetse n’ubusabe bwafasha kuzatuma amatora y’ubutaha aba meza kurushaho.

Makuza yabaye Perezida wa Sena kuva ku wa 14 Ukwakira 2014 kugeza ku wa 17 Ukwakira 2019, mbere yaho yabaye Minisitiri w’Intebe, kuva ku wa 8 Werurwe 2000 kugeza ku wa 6 Ukwakira 2011.

Si ubwa mbere AU igirira icyizere Makuza ikamuha inshingano nk’izi, kuko no muri Mutarama uyu mwaka, yagizwe Umuyobozi w’Indorerezi za AU mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu birwa bya Comores yabaye ku wa 19 Mutarama 2020.

Bernard Makuza yagizwe umuyobozi w'Indorerezi za AU mu matora yo muri Burkina Faso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .