Makuza abinyujije kuri Twitter yashimiye abamuhaye inshingano atangaza ko azakiriye neza kandi yiteguye kuzafatanya na bagenzi be b’indorerezi z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ati “Hamwe na bagenzi banjye tuzakora ibishoboka byose dushimangira iki cyizere”.
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sénégal ateganyijwe ku wa 31 Nyakanga 2022, aho abagera ku 165 ari bo bazaba bagize inteko muri manda y’imyaka itanu.
Mu gutoranya ababa indorerezi za AU mu matora, harebwa mu ba Ambasaderi b’ibihugu muri AU bafite icyicaro muri Ethiopia, abakora mu miryango itegamiye kuri leta yaba irengera uburenganzira bwa muntu, mu Nteko Nyafurika Ishinga Amategeko na bamwe mu bayobozi bo muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe hanyuma bagashaka ushobora kubahagararira.
Bernard Makuza yavutse tariki ya 30 Nzeri 1961 ni umunyapolitiki uzwi mu Rwanda cyane cyane kubera umwanya wa Minisitiri w’Intebe yamazeho imyaka irenga 10; kuva tariki ya 8 Werurwe 2000 kugeza kuya 7 Ukwakira 2011.
Mbere yo guhabwa uwo mwanya yamazeho igihe kirekire, yabanje kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi ndetse n’u Budage.
Yabaye Perezida wa Sena kuva tariki 14 Ukwakira 2014 kugeza kuwa 17 Ukwakira 2019.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!