Bernard Makuza yahawe kuyobora indorerezi za AU mu matora y’Abadepite muri Comores

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena, yagizwe Umuyobozi w’indorerezi z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Comores ateganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Makuza yerekeje muri Comores ayoboye itsinda ry’indorerezi 40 z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo zikurikirane uburyo amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu azakorwa.

Ateganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020 ariko mu gihe byaba ngombwa icyiciro cya kabiri cyayo cyakorwa ku wa 23 Mutarama.

Kugira ngo Makuza atoranywe nk’ugomba kuyobora izi ndorerezi, byaturutse ku busabe bwa AU bishingiye na none ku buryo u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga aho rukomeje kuba icyitegererezo mu ngeri zinyuranye.

Mu gutoranya ababa indorerezi za AU mu matora, harebwa mu ba Ambasaderi b’ibihugu muri AU bafite icyicaro muri Ethiopia, abakora mu miryango itegamiye kuri leta yaba irengera uburenganzira bwa muntu, mu Nteko Nyafurika Ishinga Amategeko na bamwe mu bayobozi bo muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe hanyuma bagashaka ushobora kubahagararira.

Mu kiganiro na IGIHE, Makuza yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye ubwo burenganzira, avuga ko imiyoborere ye myiza yanagaragaye ubwo yayoboraga umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu 2018 ari amahirwe akomeye ku banyarwanda no ku gihugu muri rusange.

Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wampaye ubwo burenganzira, ngiye ku bw’igihugu ntabwo ari ku bwanjye, ntabwo ndi igitangaza ku buryo bajya kuntoranya ahubwo ni ukubera uko igihugu cyacu gihagaze.”

Mu ndorerezi 40 zizakurikirana aya matora, usibye Makuza harimo umunyarwanda umwe ariko ugomba guturuka i Dar es Salaam muri Tanzania.

Amatora aheruka ku bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Comores yaherukaga mu 2015, manda yabo ni imyaka itanu. Inteko igizwe n’abadepite 33, mu matora aheruka abagore bari babiri. Ishyaka UPDC niryo ryari ryabonye imyanya myinshi (11).

Iki gihugu kiyoborwa na Azali Assoumani kuva mu 2016.

Amatora y'Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Comores ateganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020
Bernard Makuza yahawe kuyobora indorerezi za AU muri aya matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza