00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi bashutswe na we nyuma bagaruka i buntu: Maziyateke yanyomoje Kayumba Nyamwasa

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 February 2025 saa 12:23
Yasuwe :

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Abanyarwanda baba muri Diaspora, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine, yerekanye ko ibiherutse gutangazwa na Kayumba Nyamwasa ko ibihugu byinshi mu majyepfo ya Afurika byuzuyemo impunzi z’Abanyarwanda zitavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, atari byo, ahubwo ko yagerageje gushuka benshi ariko bakamuhonoka.

Mu kiganiro Kayumba Nyamwasa yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, yumvikanye avuga ibinyoma byinshi ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko u Rwanda ari rwo ruteza intambara muri RDC.

Yavuze ko kandi kugira ngo bikemuke, u Rwanda rwaganira n’abarurwanya harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu u Rwanda rwamye rwamaganira kure.

Kayumba kandi yavuze ko muri abo barwanya u Rwanda harimo n’abari mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), aho yavuze ko ngo byuzuyemo impunzi z’Abanyarwanda.

Mu gusubiza ibyavuzwe na Kayumba, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Abanyarwanda baba muri Diaspora, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine, abinyujije kuri X, yavuze ahubwo ko hari Abanyarwanda benshi baba muri ibyo bihugu Kayumba Nyamwasa yagerageje gushuka ariko nyuma bakagaruka mu nzira nziza.

Yagize ati "Hari ubuhamya bwinshi bw’abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Efpo, Mozambique na Malawi bahuye n’imigambi y’uburiganya ya Nyamwasa, ariko nyuma basubiye mu nzira nziza kandi bakomeje kugira uruhare mu muryango w’abandi Banyarwanda mu bihugu babamo."

Yakomeje agaragaza ko ibyatangajwe na Nyamwasa ko Abanyarwanda benshi baba mu bihugu bya SADC ari impunzi, ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ati "Ikindi, Abanyarwanda baba mu bihugu bya SADC, kimwe n’abandi baba ahandi ku Isi, bashoboye kubona uburenganzira bwabo bwo kugira ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, bibafasha kugerwaho n’inyungu nyinshi na serivisi za dipolomasi igihugu cyacu gitanga."

"Hari kandi ingero nyinshi z’aho ishyirwaho rya Ambasade nshya z’u Rwanda, byazamuye mu buryo bufatika, imibereho y’Abanyarwanda bahoze bifata nk’impunzi, zibafasha kubona serivisi nziza, ndetse no kubahuza n’igihugu cyabo cy’amavuko. Kuvuga rero ko Abanyarwanda benshi baba mu bihugu bigize SADC ari impunzi, ni ikinyoma cyambaye ubusa."

Ibyatangajwe na Nyamwasa kuri icyo gitangazamakuru kandi byari biherutse kwamaganwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, wavuze ko Nyamwasa ari ikigwari cyagambaniye igihugu.

Ati "Nyamwasa ni ikigwari ndetse na rusahurira mu nduru, wagambaniye igihugu cye kubera ubusambo. Kugerageza kweza ibyo bikorwa no kugoreka amateka ni kimwe mu mugambi wapfubye wo kugerageza gutwikira impamvu abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu biganza bya FARDC n’abajenosideri ba FDLR, abo barwananaga mu Burasirazuba bwa RDC."

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare. Ni nyuma yo kugaba ibitero bya grenade mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye mu 2010 byahitanye ubuzima bwa benshi.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC, ryagerageje gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu mu bihe bitandukanye.

Raporo zitandukanye mu myaka ishize zagaragaje ko Kayumba Nyamwasa yari yaratangiye kwegeranya abarwanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu mugambi wo kuzatera u Rwanda, nubwo we n’abo mu ishyaka rye baje kubirwaniramo rigasa n’iripfuye amarabira.

Uwimbabazi Maziyateke yerekanye ibinyoma bya Kayumba Nyamwasa, wabeshye ko Abanyarwanda benshi bari mu bihugu bya SADC ari impunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .