00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi bamuziho gusabana na bose: Ubuhamya bw’Abanyarwanda kuri Mukuralinda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 April 2025 saa 01:39
Yasuwe :

Abamuzi, abakoranye na we, abamukundaga bose bananiwe kubyakira, abandi bararira barahogora, icyakora kuko nta kindi babikoraho, bibuka ibihe byiza bagiranye, bakagaruka ku bigwi bye, ubundi bakamwifuriza iruhuko ridashira. Uwo ni Alain Mukuralinda witabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Mata 2025 ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Alain Mukuralinda wamenyekanye nka "Alain Muku", yitabiye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize guhagarara k’umutima.

Ibi biro byagize biti "Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k’umutima. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we."

Ni inkuru yashenguye benshi kuva ku rubyiruko dore ko yari inshuti yarwo kugeza ku bakuze, ubona ko batiyumvisha uburyo uyu munyamurava wari inzobere mu by’amategeko yabavuyemo.

Mu bashenguwe n’urupfu rwa Mukuralinda w’imyaka 55 y’amavuko, barimo n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wagaragaje ko yari umunyempano kandi n’umuntu ufite urukundo.

Makolo yagize ati "Umunsi w’akababaro kuri twese muri OGS. Urugendo rwiza mugenzi wanjye ukaba n’inshuti yanjye Alain. Tubuze umunyempano, umuntu urangwa n’urukundo, umutima mwiza kandi twishimiye kumumenya. Tuzakumbura umwuka mwiza yazanye mu itsinda ryacu. Ruhukira mu mahoro n’urukundo."

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yatangaje ko Mukuralinda yakoreye igihugu n’ubwitange, agaragaza ko abagize amahirwe yo gukorana na we ari abahamya b’uko yari umuntu udasanzwe.

Uyu mudipolomate wakoranye na Mukuralinda mu Bushinjacyaha Bukuru, yagize ati "Alain Mukuralinda yari umuntu mwiza wakoreye igihugu cye mu bwitange. Yari umunyamwuga ukora neza, umuhanzi w’umunyempano n’umukozi mwiza ku bagize amahirwe yo gukorana na we. Asize umurage ugaragara. Ruhukira mu mahoro nshuti twakoranye."

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’imideli, Dady de Maximo Mwicira-Mitali yatangaje ko Abanyarwanda babuze umugabo wakundaga umurimo, yifuriza Mukuralinda kuruhukira mu mahoro.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dady de Maximo yagize ati "Igihugu tubuze umugabo wakundaga umurimo. Naruhukire mu mahoro."

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, wanakoranye na Mukuralinda mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma, Emma-Claudine Ntirenganya, yatangaje ko uwakoranye na we ari we washobora kumenya icyuho asize.

Ati "Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye. Ku muryango wa Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye! Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k’icyuho abasigiye. Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka yabonye imirimo ye myiza yose."

Umunyapolitiki Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yihanganishije umuryango, abakoranaga na Mukuralinda, inshuti ze n’Abanyarwanda muri rusange ku bw’iyi nkuru y’akababaro.

Dr. Habineza yagize ati "Dushenguwe n’urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma yacu wungirije, n’umunyamuryango w’umuryango w’abanyamategeko. Agire iruhuko ridashira. Twihanganishije umuryango we, abo bakoranaga bya hafi muri OGS, inshuti ze n’Abanyarwanda bose."

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ni umuhamya w’ubuhanga n’ubwitange bwa Mukuralinda, yiboneye inshuro nyinshi ubwo bagiranaga ibiganiro.

Kagabo yagize ati "Nshenguwe n’urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda. Nagize icyubahiro ubwo nagiranaga ibiganiro na we imyaka myinshi, kandi ubuhanga n’ubwitange yagize mu nshingano ze ntibizibagirana. Ndihanganisha mbikuye ku mutima umuryango we n’abo bakoranye."

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Germaine Mukabalisa, yifurije Mukuralinda kuruhukira mu mahoro, asaba Imana gukomeza abo yasize barimo umuryango n’inshuti zose. Ati "Ruhukira mu mahoro Muku. Imana ikomeze umuryango wawe n’inshuti zawe zose."

Umunyamakuru Jean-Luc Imfurayacu yagaragaje ko Mukuralinda yazamuye impano z’abakinnyi b’umupira w’amaguru, binyuze mu ikipe yashinze yitwa "Tsinda Batsinde". Yaboneyeho kwihanganisha abagize iyi kipe ku bwo kubura umuntu w’ingenzi.

Ati "Yari umuyobozi w’ikipe ya Tsinda Batsinde, akaba na nyirayo. Imaze kugira uruhare mu kurera abana benshi, bari mu makipe atandukanye hano mu Rwanda. Mwihangane."

Mu mvugo ya gisizi, umusizi w’icyogere Junior Rumaga yagaragaje ko Mukuralinda atashye mu nkuba, ati "Taha mu nkuba, u Rwanda rwongere kwikuba, ubwa kenshi Rwandarugari, uwabayeho arababwa ntapfa. Utube, tukube A. Mukuralinda."

Umusore witwa Byukavuba ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X yagaragaje ko Mukuralinda yaharaniye ubutabera, anarwana urugamba rwo kurwanya amakuru y’ibinyoma nk’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Byukavuba uzwi na none nka "Sir Uracyaryamye?" yagize ati "Yaharaniye ubutabera, anarwanya gitwari amakuru y’ibinyoma. Aruhukire mu mahoro."

Mu gihe cy’amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mukuralinda yagize uruhare rukomeye mu gusobanura impamvu nyakuri yayateye, agaragaza ibinyoma by’ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije guharabika u Rwanda. Yanasabye Abanyarwanda kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri.

Alain Mukuralinda yitabye Imana afite imyaka 55 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .