00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF igiye gufasha abiga imyuga gushaka igishoro bakiri kwiga

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 22 March 2025 saa 05:22
Yasuwe :

Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, cyashyizeho uburyo abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bazajya bizigamira amafaranga azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo igihe basoje kwiga.

BDF yabitangaje ubwo yatangizaga gahunda yo gushishikariza abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro kwizigamira no gutegura imishinga mbere yo kurangiza amasomo yabo.

Biteganyijwe ko muri buri shami rya Rwanda Polytechnic hazafungurwamo ibigo by’ubucuruzi nk’amashami ya banki n’ibindi bizajya bifasha abanyeshuri kwizigamira, ubwo bwizigamire bukazajya bubyara inyungu ari naho hazava ya 25% isabwa ku muntu ufite umushinga ashaka gutangira, kuko BDF imutangira 70% by’ingwate bisigaye.

Iyi gahunda yo kwizigamira izakorwa ku bufatanye na Afri-Global Cooperation Program Ltd (AGCP) isanzwe itanga inama zijyanye n’uko umuntu ashobora kuzigama ahereye ku mafaranga make.

Umuyobozi Mukuru wa AGCP, Michael Shyaka Nyarwaya, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri bajyaga bagira ikibazo cy’igishoro nyuma yo gusoza amasomo kandi bafite ibitekerezo by’imishinga myiza ishobora kubyara inyungu kandi bidasabye gutangiza amafaranga menshi.

Yagize ati “Twebwe icyo tugamije ni ugufasha abanyeshuri kubona 25% basabwa binyuze muri ibyo bigo byo kwizigamira bizashyirwa mu mashuri yabo yose. Tubereka ko bishoboka cyane ko bamwe usanga bavuga ko nta bushobozi ariko twebwe tubabwira ko kuzigama bidasaba kuba ufite byinshi.”

Nyarwaya yavuze ko iyi gahunda yo gufasha abanyeshuri kwizigamira bakiri kwiga yatangiriye mu bigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro, ariko ikazakomeza no mu yandi mashuri yisumbuye na za kaminuza.

Umuyobozi Mukuri Wungirije muri BDF, Rasalie Semigabo, yavuze ko bahisemo gutangiza iki gikorwa mu kwigisha abanyeshuri ko bagomba gutangira gukora imishinga bakiri ku ntebe y’ishuri ariko by’umwihariko icyo bagamije cya mbere ari ukubereka amahirwe bafite.

Yabwiye abanyeshuri ko gutangira umushinga bidasaba kuba ufite amafaranga gusa ahubwo bitangirira mu bitekerezo kandi ko bagomba kubishaka bakiri ku ishuri kuko aribyo bizabafasha kuticara igihe bazaba basoje amasomo.

Semigabo yagize ati “ Umunyeshuri agomba kumenya ko umushinga udatangirira ku mafaranga gusa ahubwo ari ibiterezo. Mugomba guharanira gusoza amasomo yanyu mufite ibitekerezo byo kwihangira imirimo muzakora. Murasabwa kubyaza umusaruro amahirwe muhabwa kuko Leta iba yabatekerejeho.”

Byiringiro Gilbert wiga mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’ikorabuhanga muri RP Kigali College, yavuze ko nyuma y’ibiganiro bahawe bagiye gukora ibishoboka byose bakabyaza amahirwe bahawe umusasuro.

Yagize ati “ Bamwe muri twe wasangaga dufite umishinga ariko twibaza uko dushobora kubona igishoro cyo gutangira. Ubu icyo dusabwa turacyumvise, njye nari naratangiye kwizigamira ubu ngiye gutangira kureba uko umushinga wanjye ungana ubundi ndebe ikibura kugira ngo nuzuze 25% dusabwa ahasigaye njye kwaka iyo 75% batubwiye.”

Ibi bije nyuma y’uko abenshi mu basoza amashuri bakunze kuvuga ko nubwo bemererwa inguzanyo ya 75% ikibazo gikomeye ari ukubona 25% kugira ngo babashe gutangira imishinga.

Umuyobozi Mukuru wa AGCP, Michael Shyaka Nyarwaya, yavuze ko bagiye gufasha abanyeshuri kubasha kwizigamira
Umuyobozi Wungirije muri BDF, Rosalia Semigabo, yashishikarije abanyeshuri kwizigamira no gutekereza imishinga mbere y'uko basoza kwiga
Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bubafasha kwizigamira mu bigo bigamo
BDF yemereye abanyeshuri biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, kubishingira ingwate kugeza kuri 75%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .