Intore zisaga 1200 ziri mu bikorwa byo kubaka utugari icyenda, amarero abiri, inzu 24 n’ubwiherero 50 by’abatishoboye, uturima tw’igikoni 24, ingarani esheshatu, gukora mihanda ya kilometero ebyiri bakagira uruhare mu bukanguramba butandukanye kuri gahunda za Leta.
Ku wa 07 Gashyantare 2025 ni bwo abari ku rugerero i Nyaruguru, basuwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) itegura Urugerero, gagaragaza uburyo Urugerero rubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ari na ko bunguka ubumenyi butandukanye.
Kanyange Valérie uri mu ntore zubatse Urugo mbonezamikurire (ECD) mu Murenge wa Mata, Akagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Nyamyumba, yavuze ko yishimira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu binyuze muri uru Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, kuko basobanukiwe neza ko gukunda Igihugu ari ukugikorera utizigamye.
Ati “Impamvu mpora nza ntasiba nagiraga ngo ntange umusanzu wanjye haboneke ishuri ryigiramo abana bato, bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri, bikabavuna bo n’ababyeyi babo.”
Uyu mukobwa agaragaza ko yakoze ibyo n’umutima udahatwa ndetse atagambiriye igihembo, akemeza ko ayo mashuri bari kubaka azigiramo barumuna be n’abaturanyi, akabishingira ko na we ayo yigiyemo yubatswe n’abandi.
Ati “Nanjye ayo nigiyemo si jye wayubatse. Iyo ntegereza kwigira mu mashuri nubatse, ubu mba ntaratangira kwiga.”
Nyirishema Byiringiro Jean de Dieu, wo mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Gabiro, yabwiye IGIHE ko imirimo bakoze yo kuvugurura ibiro by’Akagari ka Gabiro ibateye ishema nk’urubyiruko, kuko bizatuma abaturage bahererwa serivisi ahafite isuku.
Umuyobozi mu Ruganda rw’Icyayi rwa Mata, Karyabwite Eric, rwafatanije n’Intore za Mata kubaka iyi ECD, ati “Ubu bufatanye batweretse buzafasha ababyeyi batuye hano n’abana babo bazaharererwa, ariko na twe bizadufasha, kuko uruganda ntabwo twakora tudafite abakozi, kandi bari mu miryango ifite abana, bazafashwa n’iyi ECD.”
Iyo ECD avuga yatwaye miliyoni zisaga 30 Frw zirimo miliyoni hafi 10 Frw zibarwa mu mirimo y’amaboko y’intore, mu gihe uruganda rwatanze miliyoni 20Frw zaguzwemo ibikoresho, naho Akarere kagatanga ikibanza.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Rujuga Justin, yongeye kwibutsa intore z’i Nyaruguru ko ibikorwa by’ubwitange byahozeho mu muco nyarwanda, kandi byagiraga akamaro.
Ati “Ubukorerabushake bwagize uruhare mu mpinduka nyinshi zo mu gihugu. Iyo bavuze ubudehe n’uruhare bwagiraga mu gufasha ababaga baraye ihinga, burya ni ubufatanye baba bavuga.”
Yakomeje abibutsa ko mu itorero baherukamo bahize gukora ibikorwa byinshi bihindura ubuzima bw’igihugu, abasaba kutazatezuka.
Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, guharanira kugira ubumwe, n’ubwitange.
Urubyiruko rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwatangiye ku wa 13 Mutarama, rukazasozwa ku wa 28 Gashyantare 2025. Rwitabiriwe n’intore 69.270 zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023/2024 mu turere twose tw’igihugu.
Ruri mu byiciro birimo amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, amashuri nderabarezi, n’abo mu cyiciro cy’ubuvuzi (Associate Nursing Program).






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!