Ubushinjacyaha bwasabye ko Bazeye na Nsekanabo bo muri FDLR baryozwa ibyakozwe n’abacengezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka - ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza rw’abagabo babiri bahoze mu buyobozi bwa FDLR, Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi na Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega, wari ushinzwe iperereza.

Saa 8 h45 inteko iburanisha yahageze isanga abunganira abaregwa bataraza, mu gihe inteko iburanisha yari itangiye gusuzuma uko bacibwa amande, bahita bahagera.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaruka ku byaha abaregwa bakoze, birimo ibyaha by’iterabwoba no kugiraba imikoranire na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara mu Rwanda.

Bwavuze ko Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR yari umusivile, aza kwinjira mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu 1997, yinjira mu gicengezi areka kuba umuyobozi w’ishuri mu Karere ka Nyabihu aho avuka.

Mu ibazwa rya mbere, Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkaka yagaragaje ko kuba yari umusivili adakwiye kubazwa ibyakozwe n’abasirikare, ariko bugashimangira ko nk’umuyobozi yari abizi ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Kuri Abega, we ngo mu mwaka wa 1998 yagiye gukora ikizamini cya gisirikare cyo kwifatanya n’abacengezi, aho Ubushinjacyaha buvuga ko batazi niba icyo kizamini cyaraberaga mu rugo rw’umuntu. Abacengezi ngo babeshyaga ko hari uduce tw’u Rwanda bigaruriye mu Ruhengeri.

Ngo yiyunze ku bacengezi avuye iwabo i Rubavu mu cyahoze ari komini Rwerere.

Nsekanabo yari yarasoje amashuri y’isumbuye mu mwaka wa 1994 yinjira muri uyu mutwe mu mwaka w’1998 abanje kujya kwiga iby’igisirikare cy’abacengez.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka akigera muri uyu mutwe yahise ashingwa icengezamatwara, aho yayoboraga ikinyamakuru Ijwi rya Rubanda, ari naho yanyuzaga iryo cengezamatwara, dore ko no muri Kaminuza yizemo indimi.

Aba bagabo kandi bashinjwa kwica abaturage mu ntambara y’abacengezi aho ngo banangije ibikorwa by’abaturage. Aha Umushinjacyaha yavuze inkambi y’impunzi ya Mudende hishwe 200, ubwicanyi bwabereye ku ruganda rwa pfunda n’ahandi.

Ubushinjacyaha bukavuga ko aba bagabo bakwiye kuryozwa ibyaha bakoze kuko bagiye mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda bazi neza ibyo ukora, kandi ko bagomba kubazwa ibyabereye muri FDLR byose kuva bajyamo kugeza bafashwe kuko bari abizerwa ari n’abayobozi.

Bafashwe mu 2018 bavuye muri Uganda kwiga uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda, bafatirwa ku mupaka wa Bunagana hagati ya Uganda na RDC.

Iburanisha rya none ryasojwe ubushinjacyaha bwihariye umwanya, urubanza rukazasubukurwa ku wa 16 Mata 2020 Ubushinjacyaha bukomeza kugaragaza ibimenyetso bw’ibyaha bubarega.

Inkuru wasoma: Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bagejejwe imbere y’Urukiko

Bazeye na Nsekanabo imbere y'urugereko rw'Urukiko Rukuru i Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .