Ibi Senateri Uwizeyimana yabitangaje ku wa 6 Gicurasi 2025 mu kiganiro nyunguranabitekerezo Komisiyo y’Ububabanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagiranye na Minisitiri Nduhungirehe Olivier.
Yavuze ko hari imishinga y’ubufatanye Afurika ifite imshinga myinshi yananiranye kubera kudashyira hamwe kw’ibihugu ahubwo bigashaka gukomeza kubeshwaho n’inkunga.
Ati “Ntabwo numva ukuntu umuryango nka Afurika yunze Ubumwe unanirwa gutera inkunga ibikorwa byawo ugizwe n’ibihugu birenga 54. Byose bifite ubukungu, ubucuruzi n’ibindi byatuma ayo mafaranga aboneka ariko abantu bagahagarika ubuzima ibikorwa bigahagarara ngo Ubumwe bw’u Burayi ntiburatanga amafaranga.”
Senateri Uwizeyimana yangeyeho ko mu gihe ibintu bikimeze gutyo muri Afurika Uburengerazuba bw’Isi buzahora buyihatse kuko uguha amafaranga ari we uyobora.
Ati “Bazakomeza kubicara ku gakanu Ubwigenge bwanyu buhere mu mpapuro kuko ntushobora kwigenga muri politiki utihagije mu bukungu.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!