00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bazakomeza kubicara ku gakanu-Senateri Evode Uwizeyimana kuri AU igitega amaboko u Burayi (Video)

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 May 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko Ubwigenge nyakuri bwa Afurika butazagerwaho mu gihe abawutuye bakomeza gutegereza gukora ari uko u Burayi bwabahaye inkunga nyamara bafite ibikorwa byinshi bakora bibyara amafaranga yafasha mu mishinga itandukanye.

Ibi Senateri Uwizeyimana yabitangaje ku wa 6 Gicurasi 2025 mu kiganiro nyunguranabitekerezo Komisiyo y’Ububabanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagiranye na Minisitiri Nduhungirehe Olivier.

Yavuze ko hari imishinga y’ubufatanye Afurika ifite imshinga myinshi yananiranye kubera kudashyira hamwe kw’ibihugu ahubwo bigashaka gukomeza kubeshwaho n’inkunga.

Ati “Ntabwo numva ukuntu umuryango nka Afurika yunze Ubumwe unanirwa gutera inkunga ibikorwa byawo ugizwe n’ibihugu birenga 54. Byose bifite ubukungu, ubucuruzi n’ibindi byatuma ayo mafaranga aboneka ariko abantu bagahagarika ubuzima ibikorwa bigahagarara ngo Ubumwe bw’u Burayi ntiburatanga amafaranga.”

Senateri Uwizeyimana yangeyeho ko mu gihe ibintu bikimeze gutyo muri Afurika Uburengerazuba bw’Isi buzahora buyihatse kuko uguha amafaranga ari we uyobora.

Ati “Bazakomeza kubicara ku gakanu Ubwigenge bwanyu buhere mu mpapuro kuko ntushobora kwigenga muri politiki utihagije mu bukungu.”

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko AU idakwiye kuba igitega amaboko ku Burayi ngo ibashe gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .