00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batubwiye ko u Rwanda rwuzuye ariko ntiruzigera rwuzura- Senateri Niyomugabo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 April 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Senateri Niyomugabo Cyprien yagaragaje ko u Rwanda rwaranzwe na politiki y’irondabwoko, ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda biheza Abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Kane ku ya 25 Mata 2024, ubwo abakozi bo mu bigo binyuranye birimo n’icy’ubwishingizi cya Prime Insurance, bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko abayoboye u Rwanda muri guverinoma za mbere ya Jenoside, bari bafite imitekerereze yuje urwango ku bwoko bumwe bw’abantu, akomoza ku gihe Perezida Habyarimana yigeze kugereranya u Rwanda nk’ikirahure cy’amazi gisendereye ku buryo n’ubwo washyiraho igitonyanga kimwe amazi yahita ameneka.

Ni ubutumwa Habyarimana yatanze ubwo hari hari impunzi zari mu mahanga zifite ubushake bwo gutahuka ariko zikabwirwa ko u Rwanda rwuzuye nta mwanya zahabona.

Senateri Niyomugabo Cyprien yashimangiye ko ibyavuzwe na Habyarimana bitari ukuri kuko yari politiki igambiriye kwima Abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo, agaragaza ko na magingo aya u Rwanda rutaruzura ndetse ko rufite n’ubushake bwo gufasha abandi.

Senateri Niyomugabo, yagize ati “Uyu munsi twishimira ko hari ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga, ufite icyivugo cyitwa Ndi Umunyarwanda, ariko nanone itatubuza kwibuka amateka yacu. Iyo politiki nziza y’ubuyobozi bwacu ni iyubaka ubumwe, ubwiyunge, ubudaheranwa bw’Abanayarwanda ikabaha amahirwe angana bose n’abandi bashaka kuza kuba mu Rwanda.”

Yavuze ko mu mitekerereze ya FPR Inkotanyi yo gushyira umuturage ku isonga, ubu Guverinoma y’u Rwanda iri no gushaka ko n’abandi baturage b’Isi badafite ubakira u Rwanda rwabakira.

Ati “Muzi iminsi yashize ibiganiro byabaye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza kugira ngo abahahungiye badafite aho baba baze mu Rwanda kuko ni rugari, muzi ko ubu bimaze no kwemezwa ibyangombwa byose byateguwe mu minsi ya vuba baraba baje, u Rwanda ni rugari ntanumwe wabuze aho aba.”

“Muri ya mitekerereze no kubaha uburenganzira bwa muntu uwo ariwe wese ukeneye ko rwamutabara rwamutabara, ikaba ari nayo mitekerereze y’ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Kagame wanayoboye ingabo zahagaritse Jenoside zikanarema bushya igihugu.”

Abitabiriye iki gikorwa bagejejweho ikiganiro na Kalisa Evariste, wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mukuru kuko hari n’ubwo yigeze gufungwa mu byitso.

Yagaragaje ko Jenoside yateguwe n’uruhare rwa Leta yari iriho, anagaruka ku bihe bitoroshye Abatutsi banyuragamo mbere yo kwicwa.

Yagize ati “Njye ndabizi ndakuze, nibwo bwa mbere imyaka 30 ishize mu Rwanda hari amahoro asesuye, ibi ntimubibone ngo mubikerense kuko ntagikozwe Jenoside yakongera ikaba.”

Abari aho biganjemo abakiri bato basobanuriwe byimbitse imbereho y’Abanyarwanda kuva mu bihe bya mbere y’ubukoloni basobanurirwa uko imiyoborere mibi yagiye igira ingaruka mbi ku mibanire y’abaturage, basabwa kuba umusemburo w’impinduka kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasobanuye byimbitse amateka y'u Rwanda kuva mu bihe by'ubukoloni kugeza ubu
Senateri Niyomugabo Cyprien, yagaragaje ko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwaranzwe na politiki y’irondabwoko
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ubuzima
Ndatsikira Evode wari uhagarariye Ibuka, yashimiye ubwitange bw'abari bato bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo Abanyarwanda babane mu mahoro
Innocent Mugesera, yatanze ubuhamya bwagarutse ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Bugesera mu 1992
Kalisa Evariste, yagaragaje ko mu gihe yabayeho aribwo bwa mbere mu Rwanda imyaka 30 ishize hari amahoro
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n''abakozi b'ibigo bitandukanye biganjemo abakiri bato
Iki gikorwa cyabanjirijwe n'icyo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi irenga ibihumbi 250
Ibigo binyuranye birimo na Prime Insurance byibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .