Bateye ishoti ubukene babikesha ubuhinzi bwa kawa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Ikawa ni kimwe mu gihingwa ngengabukungu gihingwa n’abanyarwanda basaga ibihumbi 400, benshi mu bayihinga usanga higanjemo abari hejuru y’imyaka 35 yafashije mu kuzamura imibereho myiza yabo ku buryo ubukene baba barabuteye ishoti.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Kirehe, aho bagaragaza uburyo ubuhinzi bwa kawa bwabakuye mu bukene bukabashyira mu cyiciro cy’abifite bitewe n’umusaruro bakuyemo.

Kagirinka Cecile ufite imyaka 64 utuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera, avuga ko yatangiye guhinga ikawa mu 1985 ahinga ikawa nke, ngo ni igihingwa cyamufashije mu kurera abana be, abishyurira amashuri kugeza bose barangije kwiga bamwe aranabashyingira akoresheje amafaranga akura mu ikawa.

Ati "Ubu aho twatangiriye kwiga mu mwaka wa 2017 icyo gihe nezaga ibiro 940 none ubu ngeze kuri toni 2.48, neza kuri hegitari imwe n’igice y’ubutaka mbikesheje amahugurwa."

Kagirinka yakomeje avuga ko uretse kurihirira abana ishuri kuri ubu iwe yahavuguruye akagura inka zimukamirwa, agura ubutaka ahantu hatandukanye byose akaba abikesha amahugurwa yahawe n’umushinga PRICE uterwa inkunga na IFAD ugakorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Ngerageze Straton ufite imyaka 51 utuye mu Murenge wa Gahara muri Kirehe, avuga ko yatangiye guhinga ikawa mu mwaka wa 2006 ubwo yabifashwagamo na PRICE yanaje kumwinjiza muri koperative y’abahinzi ba kawa. Uyu mugabo avuga ko yatangiye gusarura ikawa bwa mbere mu mwaka wa 2010.

Ati " Ntangira gusarura kawa nejejemo ibiro bike 125 nyuma naje gukomeza ntera ibiti byinshi ngeza ku 1000, PRICE interera ibindi biti 4300 mu bice bitandukanye."

Ngerageze avuga ko babacukuriraga imyobo, bakabaha ifumbire n’ibiti byo gutera ndetse bakanabaterera ibyatsi byo kuzajya basasiza ikawa yabo hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.

Ati "Bwa mbere nasaruye ibiro 300 mu murima umwe undi nsaruramo toni y’ikawa, imibereho yanjye yahise ihinduka ubu abana banjye bane bose bize neza ndetse harimo n’uwo nashakiye uruhushya rwo gutwara imodoka, navuye mu cyiciro cya kabiri njya mu cya gatatu mbikesha guhinga ikawa”.

“Ikikwereka ko nateye imbere muri uyu mwero turi gusoza nakuyemo ibihumbi 500 Frw umwaka utaha ndateganya gusarura amafaranga menshi kurushaho."

Gashakwabuhake Ezechiel ufite imyaka 59 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Curazo mu Mudugudu wa Gatega, avuga ko yatangiye guhinga kawa mu 1981 icyo gihe ngo ntabwo ikawa yagiraga amafaranga menshi nk’ubu.

Yavuze ko kera bazihingaga by’umuhango batizeye neza umusaruro ariko ngo ubu bitewe n’abafatanyabikorwa babafasha mu kuzitaho neza bazihinga zikabazamurira imibereho yabo.

Ati "Kera nezaga toni imwe none ubu neza toni 3 cyangwa 3.5 kuzamura kugera kuri toni enye nkuramo arenga miliyoni buri mwaka. Ntarahinga kawa kubona umusaruro urenga ibihumbi 500 byabaga bigoye none ubu ndayabona nkanayarenza, PRICE yantereye ibiti 1500 bituma ndushaho kuzamuka cyane."

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba kawa mu Rwanda, Nyiramahoro Theopiste avuga ko uyu mushinga wa PRICE watumye abahinzi bamenya agaciro ka kawa aho baterewe ibyatsi bibyara isaso byatwaye arenga miliyoni 150 Frw, bagatererwa ibiti bya kawa ku buso bungana na hegitari 1500 hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko kuri ubu uyu mushinga usize mu gihugu habarurwa amakoperative 86 arimo abahinzi ibihumbi 18 700 ba Kawa. PRICE ni umushinga ushinzwe guteza imbere amajyambere y’icyaro binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB).

Ngerageze Straton avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha ikawa
Gashakwabuhake Ezekiel avuga ko kawa yamuteje imbere ikamukura mu bukene
Kagirinka Cecile w'imyaka 64 avuga ko abana be bose barihiwe n'amafaranga yakuye mu ikawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .